CAF Yemeye Stade Ya Huye

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yemeje ko Sitade mpuzamahanga ya Huye yujuje ibisabwa ngo yakire imikino mpuzamahanga.

Iby’uko yemewe byagaragajwe ubwo hatangazwaga gahunda y’imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023, yasohowe na CAF.

Kuri yo hagaragara ho ko  taliki 27 Werurwe 2023 u Rwanda ruzakira ikipe ya Benin, umukino ukabera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye saa cyenda.

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Henry Muhire avuga  ko kuba iyo Stade yasohotse ku hazakinirwa iriya mikino bivuze ko yemewe na CAF.

- Advertisement -

Icyakora ngo hari ibizakomeza kunozwa kugira ngo ikomeze kugira ngo ikomeze kugrira u Rwanda akamaro.

Ati: “Kuba stade yacu yasohowe kuri gahunda y’ahazabera imikino ni uko ubwo yemewe. Gusa haba hari ibindi CAF ikidusaba turi kuvugana. Yayemeye ariko bisaba ko hari ibyo  dukosora cyane cyane ku myakirire, ku mahoteli n’ibindi, rero nibyo tuzakomeza gukoraho n’ubundi kuko ni inyungu zacu.”

FERWAFA yaherukaga gutangaza ibindi bintu yari yasabwe na CAF muri iri genzura.

Birimo kwerekana niba aho umukino uzabera hari hoteli ziri ku rwego rwiza, intera iri hagati y’ikibuga cy’indege n’ikibuga cy’umupira ndetse n’ibindi bitandukanye byuzuza ibyo yari yatanze mbere.

Birimo kandi amashusho n’amafoto bigaragaza imiterere ya stade ubwayo.

Mu itsinda u Rwanda ruhereremo,  ikindi gihugu kitari gifite stade yemewe ni Mozambique.

Icyakora nacyo Stade yacyo yitwa  Estdio Nacional do Zimpeto yemewe.

Byatumye nabo bazakira  ikipe y’igihugu ya Senegal taliki 28 Werurwe 2023, mu gihe iki gihugu umukino wa mbere cyakiriyemo u Rwanda wabereye muri Afurika y’Epfo.

Amavubi azasura Benin taliki 22 Werurwe 2023 nyuma nayo yakirire Benin i Huye.

Umukino w’i Huye uzasifurwa n’abasifuzi bakomoka muri Somalia, bayobowe na Omar Abdulkadir Artan.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version