Umunyamakuru Yiciwe Mu Kazi

Free picture (News cameraman) from https://torange.biz/news-cameraman-2687

Muri Leta ya Florida muri Amerika haravugwa inkuru y’umugizi wa nabi warashe umunyamakuru amusanze aho yari yaje gufatira amashusho y’ahabereye ubwicanyi bwakozwe n’uwo wamurashe.

Umugabo uvugwaho ubwo bwicanyi yari yabanje kurasa umugore aramwica arangije arahunga.

Nyuma yaje kugaruka hahandi yakoreye icyaha ahasanga umunyamakuru wari waje gufata amashusho y’ibyahabereye aramurasa nawe arapfa.

Yahiciye n’umwana w’imyaka icyenda.

- Advertisement -

Hagati aho Polisi yo mu gace ka Orange byabereyemo ivuga ko hari umusore witwa Keith Melvin Moses watawe muri yombi akekwaho buriya bwicanyi.

Ukekwaho buriya bwicanyi afite imyaka 19 y’amavuko.

Umunyamakuru wishwe yari asanzwe akorera ikinyamakuru kitwa Spectrum News 13.

Yazanye na mugenzi we ufata amashusho( camera operator) arabarasa  yica umunyamakuru akomeretsa ‘cameraman.’

Yahise akomereza mu rugo ruri hafi aho arasa umugore yahasanze amurasana n’umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda.

Bajyanywe kwa muganga ariko umwana biranga arapfa.

Abapolisi bavuga ko uwafashwe basanze n’ubundi ari inkozi y’ikibi kuko mu idosiye ye harimo ibyaha byo kwiba, gukangisha abantu intwaro  n’ubundi bugizi bwa nabi.

Polisi kandi ivuga ko yaba umunyamakuru cyangwa abandi bishwe ku nshuro ya kabiri, nta n’umwe ufite aho ahuriye n’ubwicanyi bwari bwabanje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version