Sosiyete icuruza amashusho ya CANAL+ yahembye abanyamahirwe ba kabiri bagera kuri 30 batsindiye ifatabuguzi( abonnement) ryo kureba amashene yose k’ubuntu mu mezi 12, amezi 30 ndetse iboneraho no kwibutsa Abanyarwanda kurushaho gukoresha impano yabageneye mu gihe iki kigo kizihiza isabukuru y’imyaka 30 gikorera muri Africa.
N’ibihembo bitangazwa binyuze kuri Televiziyo y’igihugu, aho abakiliya ba CANAL+ Rwanda banyuranye baguze ifatabuguzi mu kwezi kwa Kamena batoranywamo abantu 30 bagize amahirwe yo gutsindira ririya fatabuguzi ry’ubuntu.
Jean Bosco Munyaneza watsindiye umwaka wo kureba amashene yose k’ubuntu yashimye CANAL+ Rwanda kuba yarahisemo kugenera impano abakiliya bayo, ndetse ashimangira ko bizamugabanyaho umutwaro wo kugura ifatabuguzi rya buri kwezi.
Undi witwa Nsabimana Sugira watsindiye amezi 30 nawe avuga ko ari iby’agaciro gakomeye kuba umwe mu banyamahirwe batsindiye ririya fatabuguzi ry’ubuntu, maze aboneraho no gukangurira Abanyarwanda kugura ifatabuguzi kugira ngo aya mahirwe abagereho.
Iyo umukiliya aguze ifatabuguzi nkiryo yaherukaga kugura ahita ahabwa iminsi 30 y’ubuntu yo kureba amashene yo ku ifatabuguzi ryisumbuye kuryo yaguze.
Kugura ifatabuguzi kandi bitanga amahirwe ku mukiliya wa CANAL+ akinjira muri Tombola yo gutsindira ifatabuguzi ryiswe UBUNTU ry’amezi 12 cyangwa amezi 30.
Uretse poromosiyo y’ifatabuguzi, Umunyarwanda wifuza kuba umukiliya wa CANAL+ ari kugura dekoderi ku bihumbi Frw 5,000 akanakorerwa Installation ku Frw 5,000 gusa.
Izi poromosiyo zose zikaba zizarangira tariki 31 Kamena 2022.
Mu mwaka wa 1992 nibwo CANAL+ yatangiye gukorera muri Afurika .
Icyo gihe yatangiye ikorera Senegal ifite shene imwe gusa.
Mu 1998, CANAL+ yongereye umubare w’amashene yatangaga muri Afurika, ava kuri imwe agera kuri 20.
Nyuma y’aho gato ni ukuvuga mu mwaka wa 2012 nabwo umubare wavuye kuri 20 ukagera ku mashene 100.
Magingo aya, CANAL+ ifite amashene arenga 200 harimo ayo mu Rwanda, Afurika ndetse no ku Mugabane w’u Burayi.