Bivugwa ko abantu 46 basanzwe mu ikamyo barapfuye bari abimukira bari bavuye muri Mexique bagiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ariko mu buryo budakurikije amategeko.
Ikamyo bapfiriyemo yasanzwe muri mu Murwa mukuru wa Leta ya Texas witwa Austin.
Amakuru yatanzwe na Polisi avuga ko bariya bantu bazize ubushyuhe bwinshi bwabasanze mu cyumba iriya kamyo yatwaragamo ibicuruzwa, ni icyumba bita container.
Bishwe n’ubushyuhe bwagerezaga degere selisiyusi 100 kandi ubundi ubu nibwo bushyuhe amazi afata iyo aseruye bagiye kuyarikamo ubugari.
Itangazamakuru ryo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika rivuga ko kiriya ari ishyano riguye muri Amerika rikaba ribaye mu myaka myinshi ishize aho abantu bangana kuriya bapfira rimwe kandi bakagwa ahantu hamwe.
Hari abandi bantu 16 basanzwemo bagifite akuka bajyanwa kwa muganga.
Polisi hari abandi bantu batatu yafunze kugira ngo isuzume niba nta ruhare urwo ari rwo rwose bagize mu rupfu rwa bariya bantu.
Mu myaka ishize, hari abandi bantu bapfuye bagerageza kwambuka ngo bave muri Amerika y’Amajyepfo mu bihugu nka Mexique bajye muri Amerika ariko bakahasiga ubuzima.
Abenshi bazira kurohama, abandi muri iki gihe barazira ubushyuhe bukabije buzamuka bukegera degere selisiyusi 100.
Muri iki gihe , ahantu hashyushye cyane kurusha ahandi ni ahitwa San Antonio.
Ubwo abapolisi bageraga aho iriya kamyo yari iri, basanze nta mushoferi uyirimo, bigakekwa ko abari bayitwaye bumvise ubushyuhe bubarembeje bakayivamo bakiruka.
Abapolisi bazaga kureba ikiri muri iyo kamyo yari imaze iminsi runaka ihagaze, batunguwe kandi bababazwa no kubona imirambo 46.
The New York Times yanditse ko aho iriya kamyo yasanzwe ari ahantu hakunze gukoreshwa n’abimukira bava muri Mexique.
Umuturage wo muri kariya gace yabwiye The New York Times ati: “ Nkunze kubona abantu bari mu modoka bazivamo bikoreye ibikapu, barangiza bagafata inzira bakagenda.”
Mu mwaka wa 2017 hari abandi bimukira nabo basanzwe mu ikamyo barapfiriyemo n;uko byagendekeye bariya b’i Texas. Bo baguye ahitwa Walmart muri San Antonio.
Mu mwaka 2003, hari abandi bantu 19 nabo bapfuye muri buriya buryo.