Canal + Rwanda Izerekana Imikino Yose Y’Igikombe Cy’Isi Binyuze Kuri English Pack DSTV

Ubuyobozi bwa Canal+ Rwanda bwemeje ko imikino yose y’igikombe cy’isi izerekanwa k’ubufatanye na RBA binyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda   ndetse na DSTV binyuze muri English pack.

Guhera Taliki 20, Ugushyingo, 2022 kugera tariki 18 Ukuboza, 2022 muri Qatar hazabera  imikino y’umupira w’amaguru amakipe aharanira gutwara igikombe  cy’isi.

Kizaba kibaye ku nshuro ya 20.

Umuntu wese ufite ifatabuguzi rya Canal + Rwanda  azareba imikino y’igikombe cy’Isi binyuze k’ubufatanye iki kigo cyagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA.

Imikino yose uko ari 28  izatambuka binyuze ku ikoranabuhanga rya High Definition.

Ubu Televiziyo y’u Rwanda yatangije uburyo bwa HD ivuye ku bwahoze bitwa Standard Definition, SD.

Abakunda umupira w’ amaguru bazawurebera kuri shene ya 380.

Abasesenguzi b’imikino barimo n’Abanyarwanda nabo bazayisesengura mu Kinyarwanda.

Ni ngombwa kuzirikana ko mu makipe azahatana hazaba harimo n’ayo muri Afurika.

Binyuze mu bufatanye na English pack DSTV, abakiliya ba Canal + Rwanda basanzwe  bafite ifatabuguzi iryo ariryo ryose bazabasha kureba imikino 64 y’igikombe cy’isi izanyura kuri Supersport EPL izaba iri kuri shene ya 433 ndetse na Superstar La Liga izaba iri kuri 434.

Iyi mikino yose izatambuka inyuze kuri Supersport, izaba iri mu Cyongereza.

Umukiliya wa Canal+ ushaka kureba iyi mikino asabwa kugura ifatabuguzi guhera ku ifatabuguzi rya Ikaze rigura Frw 5000 kuzamura.

Uko umukiliya aguze ifatabuguzi niko uhita uhabwa iminsi 15 areba amashene yose ya Canal + ako kanya.

Naho abakiliya bashya bifuza kureba iyi mikino, Canal + yabashyiriyeho promotion ya ‘Noheli ishyushye’.

Iyo Noheli ishyushye iha abakiliya  amahirwe yo kugura ibikoresho byose ku Frw 5000 gusa ndetse bagakorerwa na Installation ku yandi Frw 5000 gusa.

Amashene ya supersport azatangira kugaragara kuri Canal+ ku wa 5 taliki 18 Ugushyingo, ndetse akazahagarara tariki 18 Ukuboza igikombe cy’isi kirangiye.

Abakozi ba Canal + bitaguye guha abakunda umupira w’amaguru serivisi nziza mu gihe cy’igikombe cy’isi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version