Capt Dadis Camara Wayoboye Guinea Yafashwe Ashaka Gutoroka Gereza

Moussa Dadis Camara  wahoze ari Perezida wa Guinea Conakry yafashwe ubwo abasirikare bashakaga kumutorokesha gereza.

Umwunganira mu mategeko yabwiye Al Jazeera ko ahubwo umukiliya we yari yashimuswe n’abantu bitwaje intwaro.

Umwunganira yitwa Pepe Antoine Lamah.

Kuri uyu wa Gatandatu ahagana ku gicamunsi abantu bitwaje intwaro baje bakura Capt Camara muri gereza kandi bari abakomando bafite ibikoresho bya gisirikare bihambaye.

Barasanye n’abashinzwe umutekano mu Murwa mukuru Conakry ariko bateshwa ibyo bari bajemo Captan Moussa Dadis Camara arongera asubizwa muri gereza.

Taliki 23, Ukuboza, 2008 nibwo uyu mu Captain yahiritse ubutegetsi bwa Lansana Conté afata ubutegetsi ariko nyuma yaje gusimburwa na Gen Sékouba Konaté.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version