M 23 Ivuga Ko Yongeye Gufata Ingabo Z’ Uburundi Zifasha Iza DRC

Umuvugizi mu bya Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka yavuze ko mu masaha ya mu gitondo kuri iki Cyumweru taliki 05, Ugushyingo, 2023 abarwanyi b’umutwe avugira bafatiye ku rugamba abasirikare b’Uburundi barwanaga ku ruhande rw’ingabo za DRC.

Ati “Kandi twafashe abasirikare b’Abarundi bari mu mugambi wo kumaraho ubwoko. M23 iraza gutanga amakuru arambuye.”

Ikindi avuga ni uko hari ibikoresho bya gisirikare avuga ko ari byinshi bafashe ubwo ingabo za DRC zabisigaga zikiruka.

M23 yavuze ko kuri iki Cyumweru bazindukiye ku bitero by’ingabo za DRC zifatanyije n’iza FDLR, iz’Uburundi na Wazalendo ndetse n’abacanshuro b’Abazungu.

- Advertisement -

Ni igitero cyagabwe ahantu hatandukanye harimo Kitchanga, muri Masisi, ahitwa Bwiza no Kwitabi.

Ibi kandi byamejwe na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Burasirazuba bwa Congo, umwe muri bo akaba avuga ko inyeshyamba za M23 zagabye igitero ku barwanyi bashyigikiye Leta, bitwa Wazalendo, zibambura agace ka Burungu, ariko Wazalendo bakaba ari bo bakigenzura ahitwa Kilolirwe na Gitchwe.

Ku rundi ruhande, abandi banyamakuru bo muri Congo bavuga ko inyeshyamba za M23 zafashe ahitwa Nyakabingu, Kabalekasha, Kashagari n’igice cy’ahitwa Rujebeshe, muri Masisi.

Ibyo mu Burasirazuba bwa DRC biherutse kongera gucika mu minsi mike ishize ubwo ingabo za Congo, FARDC n’ingabo za UN, MONUSCO biyemeje gufatanya mu bikorwa bya gisirikare bigamije kurinda umujyi wa Goma n’agace ka Sake muri Masisi ngo bitigarurirwa n’inyeshyamba za M23.

Hari amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere imirwano yakomereje i Kibumba mu nkengero z’umujyi wa Goma.

Ku byerekeye ingabo z’Uburundi zifatanya n’iza DRC mu kurwanya M23, ntiharamenyekana niba  ari izoherejwe gutabara Congo Kinshasa nk’uko igihugu cyatabara ikindi cyangwa niba ari bamwe mu bagize ingabo za Africa y’Iburasirazuba zoherejwe muri kiriya gice kukigaruramo amahoro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version