Car Free Day Yagarutse, Guhurira Hamwe Ntibyemewe

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko umunsi wa siporo rusange umaze kumenyerwa nka Car Free Day ugiye kugaruka, buri wese akazajya ayikora ku giti cye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Uyu munsi kimwe n’ibindi bikorwa byose mu gihugu byakomeje kugenda bigirwaho ingaruka n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwanditse kuri Twitter ko iyi siporo zasubukurwa “ku Cyumweru tariki ya 23/05/2021, guhera saa 7h00 kugeza 10h00 mu mihanda isanzwe ikoreshwa.”

- Advertisement -

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo iyi siporo yasubukuwe, nyuma y’amezi menshi yarahagaritswe kuko icyo cyemezo cyafashwe muri Werurwe 2020 .

Yasubukuwe gukorera siporo hamwe bitemewe, ahubwo umuntu agomba kugenda ku giti cye, aho bishoboka ndetse akambara agapfukamunwa.

Yaje kongera gukomwa mu nkokora n’ingamba nshya, ubwo muri Mutarama 2021 Umujyi wa Kigali wasubizwaga muri Guma mu Rugo mu byumweru bitatu, kuva ubwo iyi gahunda iba ihagaze.

Kuri uyu wa Gatatu ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeje ko igiye kugaruka.

Kuva yatangira mu 2016, iyi siporo iba kabiri mu kwezi yitabirwa n’abantu benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version