Cardinal Kambanda Yahaye Umugisha Abana Bagiye Kuririmbira I Roma

Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda yaraye ahaye itsinda ry’abana bo muri Pueri Cantores(abana b’abaririmbyi) bagiye guhagararira abandi bo mu Rwanda, mu ihuriro ry’abana b’abaririmbyi i Roma.

Yabahaye umugisha abasaba kuzitwara neza.

Yabasabye kuzitwara neza

Pueri Cantores ni ihuriro mpuzamahanga rishingiye kuri Vatican.

Ryashinzwe na Padiri Fernand Maillet mu mwaka wa 1944, rikaba rigizwe n’abana bato b’abaririmbyi.

- Advertisement -

Abo bana baba basanzwe muri za Korali z’aho basengera.

Ibyabo byatangiriye mu Bufaransa ariko bigenda byagukira n’ahandi ku isi. I Vatican bemeye iby’iri huriro mu mwaka wa 1952 ndetse haba ari ho hashyirwa ikicaro cyabo ku rwego rw’isi.

Padiri Fernand Maillet

Korali z’abo bana ziba zigizwe n’abahungu n’abakobwa ariko hakabamo n’abantu bakuru bake babafasha mu gutuma mu ndirimbo zabo humvikanamo amajwi y’abantu bakuru.

Mu mwaka wa 2022 izi Korali zageraga ku 1000 hirya no hino ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version