Nyarugenge: Mbere Yo Kwiyahura Yanditse Ko Ubuzima Bumunaniye

Ubwo bubonaga umusore wo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge yimanitse, barebwe muri telefoni ye basangamo ubutumwa yari yandikiye umuntu amubwira agahinda afite, ko ubuzima bumunaniye arambiwe kuba mu isi y’ibibazo.

Yari yanditse kandi ko asize yishyuye Frw 7,000 mu kabari yari yabanje kujya gufatiramo agacupa, bigakekwa ko yiyahuye avuye kugasoma.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse kuri wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023 nyuma yo kumusanga  yimanitse mu giti mu Mudugudu w’Umucyo mu Kagari ka Rwezamenyo II mu Murenge wa Rwezamenyo.

Radiotv10 yanditse ko abageze kuri uyu murambo bwa mbere,  basanze umanitse mu mishumi y’inkweto z’uyu musore zari ziri iruhande rwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo Marie Rose Nirere nawe yameza iby’uko kwiyahura ariko akavuga ko hari iperereza ryatangiye kubikorwaho.

Andi makuru avuga ko uriya musore yahoze ari umukozi wo mu rugo hafi aho, ariko ngo akaba yari amaze iminsi mike ahavuye kandi abibye Frw 40,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version