Nigeria: Ubushyamirane Hagati Y’Aborozi N’Abahinzi Bwaguyemo Abantu 113

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bitangaza ko imibare imaze kubarurwa y’abaguye mu bushyamirane hagati y’aborozi b’Abisilamu n’Abahinzi b’Abakirisitu imaze kugera ku bantu 113.

Iyi mirwano yabaye mu mpera z’Icyumweru gishize, ibera rwagati muri Nigeria.

Ni bwo bushyamirane bukomeye hagati y’aborozi n’abahinzi bubayeho uhereye muri Gicurasi aho abarenga 100 bishwe.

Mu bapfuye kandi harimo abasirikare 16 bari baje guhosha iyo mirwano, abari bashyamiranye barabadukira barabatema.

- Advertisement -

Hari n’abantu 300 bakomerekeye muri iyo rwaserera.

Akarere ka Nigeria yo Hagati kabamo ubushyamirane bushingiye ku moko n’amadini kandi bwaguyemo abantu amagana muri iyi myaka ya vuba.

Abayisilamu b’aborozi n’Abakirisitu b’abahinzi bakunze gushyamirana bapfa urwuri kubera ko imihindagurikire y’ikirere yatumye amazi agabanuka, amatungo arasonza.

Aborozi bashinjwa koneshereza abahinzi bityo imidugararo ikavuka ityo.

Mu bihugu byamaganye ubu bwicanyi harimo Ubufaransa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version