Kagame Yavuze Ko Kuba Ingabire Aba Mubapfobya Jenoside Amaherezo Ye Atazaba Meza

Mu gusubiza umunyamakuru wamubajije icyo avuga ku bakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo ababa mu Rwanda nka Ingabire  Victoire Umuhoza n’abandi nka Charles Onana baba hanze yarwo, Kagame yavuze ko abantu nk’abo bashatse babireka kuko ibyo barimo bitinda bikabagiraho ingaruka.

Avuga ko akenshi abavuga ibyo gupfobya Jenoside babikora bagira ngo bateshe abantu umurongo, bave mu byo bakoraga.

Kagame asanga indi mpamvu ituma abo bapfobya Jenoside ari uko bazi ko bashyigikiwe n’ibihugu bikomeye ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Avuga ko n’ubwo ibyo bihugu bikora ibyo biba ari ibihugu bisanzwe bifite ubushobozi, u Rwanda narwo rufite ubushobozi bwo kurinda ko ibyo bintu byagira ingaruka ku Banyarwanda.

Paul Kagame avuga ko kuba Ingabire yarahawe imbabazi nyuma yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko muri iki gihe akaba akomeje kuyipfobya ari gukora ibintu bidakwiye.

Ati: “ Ariko aho asohokeye niyo neza yitura Abanyarwanda. Buriya ameherezo ye ntabwo azaba meza. Uramwihorera akarwana n’ikimurimo kibi kikaba ari cyo kimugiraho ingaruka”.

Kagame avuga ko abahora bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu mahanga barimo na Onana nta Munyarwanda bakwiye kubuza gusinzira.

Yagize ati: “ Abo babatwaye iki? Muzabareke bapfe urwo bapfuye”.

Avuga ko no kuba bakora ibyo bakora harimo n’ubufasha bahabwa n’ibindi bihugu birimo na DRC ariko akemeza ko iby’uko bizagira ingaruka zitaziguye ku Banyarwanda byo bitazashoboka.

Yasabye Abanyarwanda kujya bakoresha uburyo bafite bakanyomoza abaharabika igihugu cyabo, ariko nanone aburira abashaka kuzaruhungabanya ko nibarenga  umurongo bitazabahira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version