Chameleone Yavuye Mu Bitaro

Jose Chameleone yavuye mu bitaro nyuma y’igihe runaka yari amaze mu bitaro kubera kwibasirwa n’uburwayi bwo mu nda.

Yari arwariye mu bitaro byitwa Aline Medical Hospital Minneapolis muri Leta ya Minnesota muri Amerika.

Yajyanywe kwa muganga nyuma yo kugirira urugendo muri Amerika agiye gusura umuryango we agahita aremberayo.

Uyu muhanzi w’imyaka 44 yavuye mu bitaro kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga, nyuma y’aho abaganga babonye ko atangiye koroherwa.

- Advertisement -

Icyakora bigaragara ko ataratora akabaraga cyane kubera ko ari kugendera ku igare ry’abafite ubumuga.

Ikinyamakuru Exclusive Bizz cyo muri Uganda kivuga ko n’ubwo uyu mugabo yavuye mu bitaro, agifite  igihe cyo kongera gutora agatege ndetse akaba yagenda nta kibazo afite.

Mu butumwa Chameleone yacishije kuri Threads, yashimiye abamubaye hafi bose.

Ati “N’ubwo gukira kwanjye bisaba igihe no kwihangana , nizeye ko ndaza kugarukana ubuzima buzira umuze mu minsi ya vuba. Imana yahoze  ari nziza kuri njye. Mwarakoze bantu mwese banjye.’’

Kugira ngo abagwe yaciwe miliyoni 370 z’amashilingi ya Uganda (angana na Frw  116 232 490).

Chameleone amaze  imyaka irenga ibiri arwaye mu nda.

Ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe.

Muri zo harimo  ‘Mama Mia’, ‘Njo Karibu’, ‘Mambo Bado’, ‘Kipepeo’, ‘Shida za Dunia’, ‘Bayuda’, ‘Vumilia’, ‘Valu Valu’, ‘Jamila’ n’izindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version