Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana, bagirana ibiganiro ndetse anabaha ikaze muri Uganda.
Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Inama y’Abaminisitiri yagize Col (rtd) Rutabana Joseph Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, asimbuye Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage wari umaze imyaka 11 muri icyo gihugu.
Museveni yatangaje binyuze kuri Twitter ko yaganiriye na Ambasaderi Rutabana kuri uyu wa Kane, ari nabwo yaganiriye na ambasaderi wa Zimbabwe i Kampala, Winpeg Moyo, baganirira mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Entebbe.
Yakomeje ati “Mbahaye ikaze muri Uganda kandi ndabifuriza imirimo myiza.”
Museveni yakiriye Ambasaderi Rutabana mu gihe u Rwanda na Uganda bifitanye umubano utameze neza, guhera ahanini mu myaka ya 2017.
Icyo gihe Abanyarwanda benshi batangiye gufatirwa muri Uganda bashinjwa ubutasi, ibyaha ariko batajya bahinjwa mu nkiko ngo hagaragazwe ukuri kwabyo.
Ku wa Gatatu nabwo Leta ya Uganda yagejeje ku mupaka wa Kagitumba Abanyarwanda 17 bari bamaze ibihe bitandukanye muri kasho z’Urwego rwa Gisirikare Rushinzwe Ubutasi rwa Uganda, CMI, bakekwaho ibyaha birimo kuba intasi z’u Rwanda.
Mu inama iheruka ya komite nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira zo kunoza umubano kubera ubushake bugaragara ku mpande zombi, ariko ikibazo gisigaye ku ruhande rwa Uganda ku buryo ngo atabasha no kumva uko giteye.
Yagize ati: “Abaturanyi b’Amajyaruguru badufiteho ikibazo, n’ubu njye nabayeyo, nakoranye na bo, ngira nte, umbajije neza ngo nkubwire imizi yacyo, ntabwo mbisobanukiwe bihagije.”
“Ariko icyo narangirizaho cy’ibyo ngibyo, njyewe nzasakara inzu yanjye kugira ngo ntanyagirwa. Nzashyiraho imiryango idadiye ngo utanyinjirana ugatwara ibyanjye. Wanyinjiranye kandi nzagusohokana. Hanyuma tubane, dushyire twizane, uwizanye nabi na we azasubizweyo mu buryo butaruhanyije.”
Mu gihe hari hamaze igihe hatangiye ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda, byaje gusa n’ibihagaze kubera ko ibihugu byashyize imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.
Muri Kamena umwaka ushize nibwo habaye inama yahuje akanama kashyizweho n’u Rwanda na Uganda, hagamijwe gukomeza kuganira ku buryo bwo kuzahura umubano.
Inama iheruka guhuza ibihugu byombi ku rwego rw’ibihugu yabaye ku wa 21 Gashyantare 2020.
Ibinyamakuru byo muri Uganda bikomeje gutangaza ko Perezida Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu 21 batumiwe mu muhango w’irahira rya Museveni, uteganyijwe ku wa 12 Gicurasi. Ntabwo biratangazwa niba azitabira.