Umunyamerika wamamaye ku isi kubera umuziki witwa Chris Brown yarafunzwe akurikiranyweho gukubita umuntu icupa akamukomeretsa.
Icyo cyaha yagikoreye mu Bwongereza mu mwaka wa 2023, afungwa kuri uyu wa Kane tariki 15, Gicurasi, 2025.
Yafatiwe mu Bwongereza ari muri hoteli yo mu Mujyi wa Manchester.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo aza kugezwa mu rukiko nk’uko byatangajwe na Polisi yo mu Bwongereza aho yakoreye icyo cyaha.
Ubushinjacyaha bwo mu Majyaruguru ya London nibwo bwahaye Polisi uburenganzira bwo gufata uwo Munyamerika wamamaye ku isi mu kuririmba no kubyina indirimo zo mu bwoko bwa R&B
Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko uyu muririmbyi yageze ku kibuga cy’indege cy’i Manchester mu ndege ye yihariye, ku wa Gatatu nyuma ya saa sita z’amanywa.