Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Massad Boulos, umuherwe ukomoka muri Lebanon( Ifoto@Nick Hagen: The New York Times).

Massad Boulos usanzwe ari Umujyanama mukuru wa Perezida wa Amerika ku byerekeye Afurika avuga ko nyuma y’uko Ibiro bye bikoranye n’ubuyobozi bw’u Rwanda na DRC mu gukora umushinga uhuriweho wo kugarura amahoro mu Karere, muri iki gihe ugeze kure unozwa.

Boulos yabwiye Reuters ko yavuganye na Perezida Kagame na Tshisekedi ku mushinga w’amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu bayoboye kandi ngo impande zombi zawugejejweho, hakaba hasigaye kumva icyo zibivugaho.

Bitaganyijwe ko mu mpera z’iki Cyumweru ari bwo impande zombi zizagira icyo zibitangazaho.

Birashoboka ko nyuma yo kubisuzima, hari icyo uruhare rumwe cyangwa zombi zishobora kuzasaba ko cyanozwa.

- Kwmamaza -

Boulos yabwiye Reuters ati: “Bombi babyakiriye neza biteguye gukorana natwe, biteguye gukorana na Qatar n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo hagerwe ku gisubizo kizazana amahoro arambye.”

Mu ntangiriro za Gicurasi, 2025 nibwo Kigali na Kinshasa byoherereje Washington  ibyo buri ruhande rubona ko byajya mu mushinga w’amahoro uhuriweho.

Nyuma y’uko buri ruhande rusuzumye ibikubiye muri uwo mushinga, rukoherereza Amerika uko rwabisanze, nayo izabisuzuma hanyuma Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga akaba n’Umujyanama wa Trump mu by’umutekano Marco Rubio akazahura na bagenzi be bashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu byombi.

Ati “…Twizeye ko ibi bizasozwa vuba cyane bishoboka; nko mu byumweru biri imbere.”

U Rwanda, DRC na Amerika byemeranyije ko iyo nyandiko y’umushinga w’amasezerano y’amahoro igomba kuba iri mu murongo wa gahunda yemejwe n’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’uwa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), igamije gufasha Akarere u Rwanda na DRC biherereyemo kubona amahoro.

Ni inyandiko izajya mu murongo w’ibiganiro byahurije u Rwanda na DRC i Doha muri Qatar muri Werurwe 2025 n’ibyakomeje guhuriza abahagarariye Kinshasa n’ihuriro AFC/M23 muri iki gihugu.

Impande ziri kuganira kuri iki kibazo nizirangiza kubyemeranya neza neza, Amerika nayo izasinyana n’Abakuru b’u Rwanda na DRC amasezerano, hakazaba ari muri Nyakanga, 2025.

Biteganyijwe ko ku ruhande rw’u Rwanda hari amasezerano yo kubyaza umusaruro umutungo kamere warwo azasinywa by’umwihariko rukazungukira cyane mu bijyanye no ‘kongerera agaciro amabuye’.

Ibyo kandi bivuze ko amabuye y’agaciro azajya avanwa DRC  ashobora kuzajya agezwa mu Rwanda agatunganywa, akaba ari na rwo ruyohereza ku isoko mpuzamahanga.

Amerika ivuga ko u Rwanda ruri gushyiraho ibyanya byahariwe inganda, kandi hashobora kuzubakwa izindi nganda ziyatunganya.

Washington yafashije u Rwanda na DRC  gusinya amasezerano agena amahame y’ibanze aganisha ku mahoro arambye nyuma y’aho Leta ya DRC na AFC/M23 bemeranyirije  i Doha ibyo guhagarika imirwano kugira ngo ibiganiro bifatika bigire aho bihera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version