Kenneth Kaunda Wayoboye Zambia Ararembye, Arasaba Amasengesho

Umukambwe Kenneth David Kaunda wigeze kuyobora Zambia yajyanywe mu bitaro by’i Lusaka ikubagahu kubera indwara itatangajwe. Kaunda afite imyaka 97 y’amavuko, akaba afatwa nk’umwe mu bantu baharaniye ko Afurika iba umugabane wigenga.

Hari mu bihe bimwe na nyakwigendera Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe.

Kenneth Kaunda yayoboye Zambia kuva yabona ubwigenge mu mwaka wa 1964 kugeza mu mwaka wa 1991.

Umwe mu bashinzwe kumwitaho witwa Rodrick Ngolo yabwiye Reuters ko uriya mukambwe yumvise atameze neza muri we, abantu be bahita bamujyana kwa muganga mu bitaro byitwa Maina Soko Medical Centre biri mu murwa mukuru, Lusaka.

- Advertisement -

Kaunda ngo akeneye amasengesho y’abamukunda bose, haba muri Zambia n’ahandi ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version