CIA N’U Bufaransa Ntibirarandura Al Qaeda Muri Sahel

Ikicaro cya CIA muri Niger kiri mu bilometero 800 uvuye ku murwa mukuru, Niamey. Iki kicaro kiri ahantu hagoye guturwa kuko hari amazi make cyane, kandi hashyuha cyane.Hari bamwe bavuga ko ari hamwe mu hantu hagoye guturwa kurusha ahandi ku isi.

Ikibazo CIA ifite muri kariya gace ni uko muri iki gihe hari indi mitwe ifitanye imikoranire na Al Qaeda yavutse ku bwinshi haba mu Majyaruguru ya Mali, Amajyepfo ya Algeria, Amajyaruguru ya Chad n’Amajyepfo ya Libya.

Amakuru y’ubutasi avuga ko abenshi mu bayinjiramo ari urubyiruko.

CIA y’Abanyamerika iri muri kariya gace gasanzwe gacungwa n’Abafaransa bahageze muri 2014, ubu  bakaba bahafite abasirikare 5000, abenshi bakaba baba muri Tchad.

Gutsinda Iterabwoba bisaba izindi ngufu zitari iza missiles

Kuva muri 2004 ubwo ingabo za mbere z’u Bufaransa zageraga muri Mali zigiye guhashya abarwanyi bari bagiye gukuraho ubutegetsi bw’i Bamako, intego ya Perezida François Hollande yari iyo kubirukana yo ndetse bagacika intege burundu.

Nyuma baje gusanga intambara batangije ikomeye kurusha uko bayikekaga.

Intego yahoze ari iyo kurimbura bariya barwanyi mu gace ka Sahel kose yaje guhinduka iba iyo kubaheza muri Sahel ntibabe bashobora kwinjira mu bindi bice bituwe cyane n’abaturage.

Iyi niyi mpamvu yatumye CIA ihiramo gushinga ibirindiro hariya hantu kugira ngo ijye icungira hafi ko nta murwanyi wahirahira ngo arava mu butayu bwa Sahel yegera imijyi cyangwa ibyaro bituwe cyane.

Ibi birindiro yabishinze yo muri 2018.

The New York Times iherutse gutangaza ko akazi ka CIA muri kariya gace ari ugucunga bariya barwanyi ikoresheje za drones ariko ko nta n’umwe muri bo irica.

 Hari icyo CIA iri kwitegura…

Ikinyamakuru cyandika amakuru y’ubutasi kitwa IntelNews.org kivuga ko muri iki gihe CIA yaguye inyubako zayo muri kiriya gice, ihashyira irindi koranabuhanga rikomeye ndetse yubaka n’ibyumba indege za drones zizajya zicyurwamo.

Ibi ni ikimenyetso cy’uko CIA muri kariya gace yiteguye kugaba ibitero bya drones ku barwanyi igihe cyose Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byaba bibyemeye.

Abafaransa guhera muri 2014 bari muri Sahel ariko byaranze
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version