Ntimucikwe N’Urubanza Rwa Rusesabagina ‘Mu Mizi’

Nyuma y’uko Urukiko Rukuru rutesheje agaciro inzitizi Rusesabagina n’umwunganizi we bari barugejejeho bavuga ko yashimuswe, kuri uyu wa Gatanu Saa mbiri n’igice za mu Gitondo, urubanza rwe rurakomeza mu mizi.

Mu rubanza rwe kandi harumvya abandi bareganwa nawe barimo uw’ibanze witwa Callixte Nsabimana wiyise Sankara.

Ubwo aheruka kwitaba Urukiko Rukuru ku wa Gatanu tariki 05, Werurwe, 2021 , Rusesabagina yarubwiye inzitizi y’uburyo yafashwemo, avuga ko yashimuswe.

Umugabo bazananye wari usanzwe avugwaho uruhare mucyo Rusesabagina yise kumushimuta ko yavuze ko ari we wabikoze ku giti cye, ko atari Leta y’u Rwanda yamushimuse.

- Advertisement -

Icyo gihe Rusesabagina yabwiye Urukiko ati: “Nageze hano nshimuswe nk’uko nabivuze, nababwiye ko ndetse n’ubungubu kuba ndi hano mpari nk’ingwate. Kubw’ibyo rero niba narashimuswe, nkaba mpari nk’ingwate, njyewe ndagira ngo bwa mbere mbanze nsubizwe uburenganzira bwanjye, mfungurwe nemye.”

Nyuma yo kumva ubusobanuro, Inteko iburanisha kuri uyu wa Gatatu tariki 10, Werurwe, 2021 yatangaje ko inzitizi iherutse gutangwa na Paul Rusesabagina yasanze nta shingiro ifite.

We yahise akijuririra.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo biteganyijwe ko ruri bukomeze mu mizi nihataboneka izindi nzitizi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version