Perezida w’inzibacyuho wa Guinea Colonel Mamadi Doumbouya yihanije ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Syli national, ko nidatwara igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Cameroon igomba gusubiza amafaranga yose azayitangwaho.
Ni ubutumwa yahaye abakinnyi kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza, ubwo yashyikirizaga abakinnyi ibendera ry’igihugu mbere yo kwerekeza mu mwiherero i Kigali.
Ni ibendera Colonel Doumbouya yashyikirije Mohamed Aly Camara ukinira Young Boys yo mu Busuwisi, mu izina rya kapiteni w’ikipe y’igihugu Naby Keita ukinira Liverpool yo mu Bwongereza, utarasanga abandi mu myiteguro.
Colonel Doumbouya yabwiye abakinnyi ko bagomba kujya muri Cameroon nk’abasirikare bagiye ku rugamba rwo kurwanira ishema n’ubusugire bw’igihugu nk’uko ibinyamakuru byo muri Guinea byabyanditse.
Adaciye ku ruhande yagize ati “Muzane Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu cyangwa se musubize amafaranga yabatanzweho.”
Mohamed Aly Camara yijeje ko bazakora ibishoboka byose bakitanga mu buryo bw’umubiri na roho, kugira ngo bahaze ibyifuzo by’abaturage ba Guinea.
Nyuma yo kuva mu ngoro y’umukuru w’igihugu izwi nka Palais Mohamed V, ikipe y’igihugu ya Guinea itozwa na Kaba Diawara igomba kwerekeza mu Rwanda kuri uyu wa 28 Ugushyingo.
Izahakorera imyitozo mbere yo kwerekeza mu mujyi wa Bafoussam muri Cameroon ku wa 6 Mutarama 2022.
Abakinnyi 22 muri 27 bahamagawe mu ikipe y’igihugu bamaze kugera muri Guinea nibo bategerejwe i Kigali, abandi bakazabasanga hanyuma.
Nubwo ikipe ya Guinea yatumwe igikombe cya Afurika, bizasaba kubanza guhatana mu itsinda B irimo hamwe Sénégal, Zimbabwe na Malawi.
Biteganywa ko igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon kuva ku wa 9 Mutarama kugeza ku wa 6 Gashyantare 2022.