Connect with us

Ubukungu

Amashanyarazi Ya Rusumo Azacanira Ikibuga Cya Bugesera

Published

on

Yisangize abandi

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Patricia Uwase yatangaje ko amashanyarazi azacanira ikibuga Cya Bugesera azakururwa mu rugomero rwa Rusumo ruri hafi gutahwa.

Intego ni uko kiriya kibuga kizaba gifite amashanyarazi ahagije.
Uruganda rukora amashanyarazi rwa Rusumo ruzatanga megawatts 80 zizasaranganywa hagati y’u Rwanda, Tanzania n’Uburundi.

Kubaka uru ruganda bizatwara miliyoni $340, bikaba bigenzurwa n’ikigo Nile Basin Initiative.

Nirwuzura ruzaha u Rwanda izindi megawatts 17 zizaza kurufasha mu kongera ingufu rukenera mu nganda no mu bukungu bwarwo muri rusange

Ikindi ni uko amatara azacanira ruriya ruganda azaba afite ubwenge karemano azajya atuma yizimya mu gihe nta bagenzi cyangwa abandi bantu bari aho.

Ni ikintu cyerekana ko u Rwanda rushyira imbere gukoresha neza imbaraga zitangiza ikirere kandi kita ku bidukikije.

Biteganyijwe ko ikibuga cy’indege cya Bugesera kizuzura mu mwaka 2026.

Kikazatwara miliyari$2, ku ikubitiro kikazajya cyakira abagenzi miliyoni 8.I

kigo cy’ubwikorezi cya Qatar kitwa Qatar Airways gifitemo 60 ku ijana naho Rwandair ikabigiramo 49 ku ijana.

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version