Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: COMESA Iri Kwiga Uko ICT Yakongererwa Imbaraga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

COMESA Iri Kwiga Uko ICT Yakongererwa Imbaraga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 November 2022 8:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Rwanda hari kubera Inama mpuzamahanga y’ibihugu bigize Umuryango wa COMESA igamije kureba uko urwego rw’ikoranabuhanga mu by’itumanaho rwakongererwa imbaraga.

Intego ni ukureba uko abikorera bahabwa ubushobozi mu by’ikoranabuhanga kugira ngo bakorane neza hagati yabo ariko bashingiye kuri politiki zinoze zifatwa n’inzego za Leta.

Ni inama yaguye kubera ko yatumiwemo n’abandi bahagarariye indi miryango y’ibihugu by’Afurika irimo SADC, EAC, IGAD, Komite mpuzamahanga y’Imikino Olimpike (IOC) ndetse n’ihuriro ry’ibigo by’ikoranabuhanga bikorera muri uyu muryango  ryitwa Regional ICT Associations (RICTAS).

Abateguye iyi nama bavuga ko ikigamijwe ari uko ikoranabuhanga ryahabwa imbaraga zisumbuyeho kugira ngo rikomeze kugirira akamaro abacuruzi bo mu bihugu bigize Umuryango wa COMESA bityo bashobore guhatana mu kugeza ku babituye serivisi bashaka kandi ku giciro kiboneye.

Ni serivisi zigenewe abatuye Igice cy’Afurika yo Hagati n’iy’Amajyepfo ndetse n’abaturiye Inyanja y’Abahinde.

Umushinga wo kuzamura uru rwego wizwe n’Umunya Kenya witwa Prof. Thomas Senaji.

Ifoto rusange y’abitabiriye iyi nama y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali.

Avuga ko awukora yari agamije kwerekana uko ikoranabuhanga mu itumanaho ryifashe muri iki gihe cy’Afurika, hakarebwa ahari intege nyinshi ndetse n’aho zitari bityo aho zitari hagafatirwa ingamba kugira ngo naho hazahurwe.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo witwa  Munezero yavuze ko u Rwanda rukora uko rushoboye kugira ngo rwubakire abaturage barwo ubushobozi mu by’ikoranabuhanga mu by’itumanaho.

Ati: “Mu by’ukuri, imikoranire hagati ya  COMESA, SADC, EAC, IGAD na IOC  ndetse na Guverinoma y’u Rwanda ni ingenzi kuko bizafasha abaturage kugira ku ikoranabuhanga bifuza kandi rifitiye  akamaro aka karere duhuriyeho twese.”

Munezero avuga ko  u Rwanda rushyigikiye uyu muhati kandi ko akamaro kawo kigaragaza.

Hashize imyaka myinshi Guverinoma y’u Rwanda itangije imishinga migari igamije gufasha abaturage kubona no gukoresha murandasi yihuta.

Si murandasi gusa Guverinona iha abaturage, ahubwo n’ibikoresho byo kuyibyaza umusaruro nabyo ikora ibishoboka ngo bigere ku baturage benshi.

Nk’ubu biteganyijwe ko umwaka wa 2022 uzarangira 82.5% by’abaturage bafite telefoni zigendanwa, abangana na 60.6% bakabaza bakoresha murandasi kuri izo telefoni.

Hari na gahunda y’uko abaturage bangana na 80% bazaba bahabwa serivisi za Leta binyuze ku Irembo.

Bwana Leonard Chitungu ushinzwe itumanaho muri COMESA avuga ko imikoranire hagati y’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho mu  bihugu bigize uyu muryango ari ingenzi kuko iyo igihugu gikoze cyonyine ibivamo biratuba.

Ati: “Gukorera hamwe bigira akamaro kanini mu gusangira ubumenyi, ubunararibonye mu gukora ibijyanye n’ikoranabuhanga, guhanahana ibikoresho byabyo n’ibindi.”

The Common Market for Eastern and Southern Africa (COMESA) ni umwe mu miryango y’ibihugu by’Afurika igamije iterambere ry’ubukungu bwayo.

Ugizwe n’ibihugu 21, ukaba warashinzwe mu mwaka wa 1994.

Icyicaro cya COMESA kiba i Lusaka mu Murwa mukuru wa Zambia.

TAGGED:COMESAfeaturedGuverinomaIkoranabuhangaMurandasiRwandaZambia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Corporal Yishe Jenerali W’Ingabo Z’Igihugu Cye
Next Article Ngoma: Yafatanywe Miliyoni Frw 1 Bikekwa Ko Yibye Shebuja W’i Gasabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?