Côte D’Ivoire, Bénin…Bari Kwiga Uko U Rwanda Rwubahiriza Uburenganzira Bwa Muntu

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yatangije ibiganiro nyigisho bigamije kungurana ibitekerezo n’abagize Komisiyo z’uburenganzira bwa muntu za  Côte d’Ivoire, Bénin na Cameroun hagamijwe kureba icyo bamwe bakwigira ku bandi.

Ni inama y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali.

Yateguwe no k’ubufatanye n’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa OIF.

Perezidante wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe uburenganzira bwa muntu, Hon Marie Claire Mukasine yavuze ko u Rwanda rukora uko rushoboye kugira ngo abatuye babeho ntawe uhohoterwa ngo abure kurengerwa.

- Advertisement -

Mukasine yavuze ko iriya nama igamije kurebera hamwe uko ibihugu biyirimo byafashanya m’uguhashya ruswa.

Avuga ko ruswa ari ikibazo kuko ituma abantu bimwa uburenganzira bari bagenewe n’amategeko.

Ati: “ Nizeye ko iyi nama izafasha mu gutuma abayitabiriye bamenya ko ruswa ari ikibazo abantu n’inzego bakorera bahagurukira.”

(i bumoso)Hon Marie Claire Mukasine

Yavuze ko u Rwanda rusanganywe itegeko nshinga risobanura neza icyo ubutenganzira bwa muntu ari cyo.

Ni itegeko ryashyizweho mu mwaka wa 2003 ariko rivururwa mu mwaka wa 2015.

Ryanashyizeho inzego zirimo n’urw’Umuvunyi nk’uko ruteganywa mu ngingo ya 139.

Uwari uhagarariye Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa Madamu Elise Zahi yashimye ko u Rwanda rukora uko rushoboye kose ngo ruce ruswa.

Madamu Elise Zahi uhagarariye OIF mu Rwanda

Avuga ko umuryango ahagarariye uzakomeza gukorana narwo muri uwo mujyo.

Taliki 10, Ukuboza, 1948 nibwo Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateranye yemeza itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu.

Icyo gihe ibihugu byose byasabwe kubahiriza ibikubiye muri ririya tangazo.

Ngo ni itangazo rigomba kwamamara hose kandi rigasobanurwa cyane cyane mu mashuri y’ingeri zose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version