Abanyarwanda Bazajya Bishyura Parikingi Bakoresheje Airtel Money

Airtel Rwanda yatangije ubufatanye n’ikigo cy’inkeragutabara kitwa MISIC kugira ngo abafite ibinyabiziga bajye bishyura Parikingi bakoresheje Airtel Money.

Willy Rukundo ushinzwe kuvugira Ikigo  Millennium Savings & Investment Cooperative (MISIC), yabwiye itangazamakuru ko imikoranire hagati ya Airtel Money bayitereje mu rwego rwo gufasha u Rwanda mu bukungu budakorakora amafaranga( cashless economy) ndetse no gufasha abantu kudatinda bategereje kuvunjisha cyangwa kugarurirwa.

Mbere ikigo MISIC kitwaga KVCS . Mu mwaka wa 2018 nibwo cyahinduye izina.

Imwe mu mpamvu zatumye gishingwa ni ukugira ngo abahoze ari abasirikare bazabone aho bakomereza gukora akazi, aho kugira ngo bandagare kandi barakoreye u Rwanda mu buto bwabo.

- Advertisement -

Cyashinzwe bwa mbere mu mwaka wa 2004

Ku byerekeye imikoranire na Airtel Money, Willy Rukundo avuga ko bizeye ko imikoranire izaba mwiza kuko bizatuma ubukungu bukomeza kuzamuka mu rwego rw’igihugu kandi abaturage bafite ibinyabiziga ntibakererezwe n’abishyuza.

Willy Rukundo

Avuga kandi ko mu rwego umuntu azaba afite uburenganzira bwo kubona amafaranga yose agomba kwishyura bityo agahitamo kwishyura ako kanya cyangwa kuzishyura ikindi gihe.

Umuyobozi wa Airtel Money Bwana Jean Claude Gaga nawe avuga ko gukoresha Airtel Money ari uburyo  bwatanze umusaruro muri gahunda iki kigo cyakoze mbere harimo no gukorana n’abamotari.

Yabwiye Taarifa ko imibare bafite yerekana ko imikoranire n’abamotari mu kwishyura yatumye Airtel Money yunguka kandi bifasha n’abamotari kudakerereza abagenzi.

Avuga ko ikigo ayoboye kitwa Airtel Mobile Commerce Rwanda Ltd gihagaze neza mu mibare y’iterambere ryacyo.

Jean Claude Gaga

Agaruka ku mikoranire hagati y’ikigo ayoboye na MISIC, Gaga yagize ati: “ Twishimiye gukorana na MISIC kugira ngo abakiliya bayo bazashobore kwishimira kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga rya My Airtel App cyangwa bakoresheje uburyo basanzwe bita USSD bwo gukanda akanyenyeri.”

 Mu minsi ishize kandi, hari indi gahunda Airtel Money yatangije yo guha abakiliya bayo uburyo bwo guhererekanya amafaranga  bakoresheje undi murongo uwo ari wo wose w’itumanaho.

Ubu buryo babwita ‘Interoperability.’

MISIC ni ikigo kiyoborwa na (Rtd) Captaine Emmanuel Nsanzumuhire.

Ni umushinga MISIC izafatanyamo na Airtel Money

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version