COVID-19: Abanyarwanda Bashishikarijwe Gukorera Hanze

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko ubushakashatsi bwamaze kwerekana ko COVID-19 ikwirakwira mu mwuka, bityo abantu bashishikarizwa gukorera imirimo yabo ahantu hari umwuka wo hanze uhagije, kurusha ahafunganye.

Ni ubutumwa yatanze mu gihe ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatatu habonetse abanduye bashya 964, ari nawo mubare munini ubonetse mu munsi umwe kuva COVID-19 yagera mu Rwanda.

Urebye mu minsi 10 guhera ku wa 14 Kamena 2021, hamaze kwandura abantu 4646, hapfa 25.

Minisitiri Ngamije yavuze ko imibare y’abandura COVID-19 n’abajyanwa mu bitaro yongeye kuzamuka, bitewe no kudohoka kwa benshi ku kubahiriza ingamba zo kwirinda.

- Advertisement -

Byatumye guhera kuri uyu wa Gatatu havugururwa ingamba zo kwirinda zirimo ko abaturarwanda bose bagomba kuba bari mu ngo zabo kuva saa moya z’umugoroba kugeza saa kumi mu rukerera, kandi ntibarenge imbibi z’uturere baherereyemo.

Dr Ngamije yavuze ko bimaze kugaragara ko SARS-CoV-2 itera COVID-19 itembera mu mwuka igihe abantu bari ahantu hafunganye, bityo haba harimo urwaye akanduza abari kumwe na we igihe ahumetse, avuze cyangwa akoroye.

Ati “Nimucyo twiyemeze gukorera imirimo yacu hanze, aho bishoboka. Dufungure amadirishya kugira ngo twinjize umwuka mwiza cyane cyane mu mashuri, aho dukorera n’ahandi hose hatangirwa serivisi ku bantu benshi nk’amavuriro, banki cyangwa se ibiro by’ahakorera inzego z’ubuyobozi.”

Yanasabye abashinzwe gufasha abantu binjira mu nyubako zihuriramo abantu benshi, ko gukaraba intoki bakwiye kubigira inshingano kuri buri wese, kwibutsa abantu kwambara neza agapfukamunwa no kubakumira ngo batabyigana igihe bamaze kwinjira.

Yakomeje ati “Imodoka zitwara abagenzi zigomba gufungura amadirishya mu gihe cy’urugendo. Ibi kandi biranareba abagenda mu modoka zabo igihe cyose bari kumwe n’abandi bantu batabana.”

“Uruhare rwa buri wese mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19 niryo rizahagarika ukwiyongera k’ubwandu bw’iki cyorezo. Twese hamwe nta n’umwe udohotse, tugire uruhare rufatika mu kwirinda no kurinda abandi. Nibyo bizadufasha kugira igihugu gitekanye, kizira COVID-19.”

Ni kimwe na Dr Menelas Nkeshimana ukora mu bijyanye no kuvura abarwaye COVID-19, nawe yavuze ko gukingura amadirishya ari ingenzi. Ni mu butumwa bwasakajwe na Minisiteri y’Ubuzima.

Yavuze ko abarwayi benshi barimo kwakirwa bazahajwe na COVID-19, ikigaragara ari uko barimo kwandurira ahantu hafunganye haba mu ngo cyangwa aho bakorera.

Ati “Turakangurira abanyarwanda bose kwambara agapfukamunwa neza kandi bakingure amadirishya kugira ngo habashe gucamo umwuka mwiza. N’iyo waba warakingiwe, nawe izi ngamba zirakureba.”

Minisitiri Ngamije yanavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo urukingo rugere ku baturarwanda benshi bashoboka, nibura 60% y’abanyarwanda bitarenze umwaka wa 2022.

Nubwo inkingo zirimo gutangwa zitarinda abantu kwandura COVID-19, zibarinda kuremba ku gipimo cya 100%.

Mu Rwanda hamaze gukingirwa 391,058 hakoreshejwe inkingo za AstraZeneca na Pfizer.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version