Cricket: Kenya yatsinze Namibia Yegukana Irushanwa Ryo ‘Kwibuka’

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena, 2021 harangijwe  irushanwa ry’umukino wa Cricket ryateguwe mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Umukino wa nyuma wahuje Kenya na Namibia, urangira Kenya iwutsinze.

Ryitabiriwe n’amakipe atanu y’ibihugu y’abagore mu mukino w’intoki wa cricket.

Uyu mukino watangiye saa 1:50′ z’amanywa, Namibia ni yo yatsinze ikitwa Toss, aha bikaba ari ugutera imipira hagamijwe kubona amanota ari na ko igerageza kubuza Kenya ko yatsinda amanota menshi.

Uyu mukino wabanjirijwe n’uwahuje Kenya na Namibia, warangiye ikipe ya Namibia yegukanye insinzi.

- Advertisement -

Igice cya mbere cyarangiye Namibia itsinze amanota 69 (69 runs) mu dupira 95 bari bamaze gukubita tungana n’ibyo bita ‘overs’ 15,5, mu gihe Kenya yanasohoye abakinnyi ba 10 ba Namibia (10 Wickets), ari na yo mpamvu igice cya mbere cyahise kirangira hadategerejwe ko overs 20 zirangira.

Kenya yinjiye mu gice cya kabiri idakomerewe cyane kuko yasabwaga isabwa gutsinda amanota 72 kandi yabigezeho.

Umukinnyi mwiza wumukino yabaye Sarah Bhakita w’ikipe y’igihugu ya Kenya.

Umukino wo gushaka umwanya wa gatatu wahuje u Rwanda na Nigeria.

Ikipe ya Nigeria ni yo yatsinze ikitwa Toss muri uyu mukino wa cricket, kigena ikipe ibanza gutera udupira (Bolling) ari na ko ishaka uburyo bwo kubuza u Rwanda gutsinda amanota menshi.

U Rwanda rwatangiye uyu mukino rurusha Nigeria kandi igice cya mbere cyarangiye  rutsinze amanota 112 (112 runs) mu dupira 120 bagombaga gutera tungana na overs 20, abakinnyi batanu b’u Rwanda akaba ari bo bakuwemo na Nigeria (7 Wickets).

Igice cya kabiri cyatangiye Nigeria isabwa gukuramo ikinyuranyo cy’amanota ikipe y’u Rwanda yari imaze gushyiramo, igomba kubona amanota 113 (113 runs).

Nigeria ntiyorohewe kuko mu dupira 120 bakubise tungana na Overs 20, bakozemo amanota 104 gusa (104 runs), mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda hasohotse abakinnyi batandatu (6 Wickets).

Kutabasha gukuramo ariya manota yari yashyizwemo n’u Rwanda, byatumye ui Rwanda rutsindira umwanya wa gatatu mur iri rushanwa ryiswe  ‘Kwibuka Memorial Women’s T20 Tournament 2021.’

Umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino yabaye Bimenyimana Diane w’u Rwanda.

Abakinnyi ba Kenya mu byishimo
u Rwanda ku mwanya wa gatatu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version