Buri Tariki 08, Gicurasi buri mwaka isi uzirikana akamaro Croix/Croissant Rouge uyu ukaba umuryango washinzwe n’Umusuwisi Henry Dunant, ufitiye abantu.
Igitekerezo cyo gushinga Umuryango Croix-Rouge/Croissant Rouge cyabaye ingirakamaro mu myaka guhera mwaka wa 1859 ubwo Henry Dunant yageraga mu Butaiiyani ahitwaga Soiierino ahasanga ingabo z’Ubufaransa zirwana niz’igihugu rya Autriche.
Kubera iyo intambara, Henry Dunant yabonye hari abantu bari mu kaga barimo inkomere z’intambara, abashonji , abanyagirwa … yumva ko hari icyo yakora akabagagirira akamaro.
Nibwo yashingaga uwo muryango waje kuba ingirakamaro hose ku isi kugeza n’ubu.
Mu Rwanda, Umuryango utabara imbabare watangaje ko kuva wemezwa Tariki 01,Nyakanga,1962 kugeza Tariki 29, Nyakanga, 1962 wemezwa burundu, uracyari ingirakamaro mu gutabara abari mu kaga.
Croix Rouge y’u Rwanda ifasha abantu binyuze mu mbaraga z’abakorerabushake , Komite zatowe mu nzego zose , abakozi n’abafatanyabikorwa bayo kandi mu bihe n’ahantu hatandukanye yakoze ibikorwa byo kugoboka abaturage bababaye cyane kurusha abandi bari bari mu kaga.
Bimwe muri byo ni ugufasha abaturage kugira imibereho myiza binyuze mu gushyigikira ubwizigame ( udusozi indatwa), kugira uturlma tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi , kugira amacumbi n’ubwiherero, gukoresha imbangukiragutabara abarwayi bakagezwa ku bitaro, guhugura ibyiciro bitandukanye by’abantu ku giti ryabo, inganda, ibigo …mu butabazi bw’ibanze, gufasha impunzi mu nkambi zitandukanye bagahabwa ibikoresho by’ibanze byo mu ngo, guhuriza hamwe impunzi n’abaturage batuye hafi y’inkambi, no kubatera inkunga bakibumbira mu makoperative y’ubuhinzi.
Hari kandi ko Croix Rouge yafashije abaturage korora no gukora imyuga iciriritse , ikagira akamaro ko guhuza ababuranye n’ababo, gufasha abatishoboye bagahabwa amafaranga yo gukora imishinga iciriritse bigatuma bivana mu bukene.
Hirya no hino mu gihugu hakozwe ibikorwa bitandukanye hagamijwe gufasha abababaye kurusha abandi.
Aho hari mo mu turere twa Kamonyi, Gicumbi na Rulindo hatanzwe amatungo magufi ku miryango 300.
Muri Nyamasheke na Rusizi hatewe ibiti 101,000
Kuwa 06, Mata, 2026 mu Karere ka Rwamagana mu miryango 100 hatanzwe amabati n’ibikoresho byo mu rugo.
Mu Karere ka Kayonza imiryango 150 yahawe ibikoresho by’ibanze bvo mu ruqo birimo n’amabati 500 …
Mu Karere ka Gisagara n’aka Nyaruguru hatanzwe amabati n’ibikoresho by’ibanze byomu rugo ku miryango 119.
Hanatanzwe amabati 550 ku rniryango yahuye n’ibiza yari iyakeneye.
Mu Turere twa Ngororero na Nyabihu hatanzwe ibikoresho by’ibanze byo mu ngo mu ngo 200.
Muri rusange amabati yose yatanzwe muri uyu mwaka ni 2250 akaba afite agaciro ka Frw 31.500.000
Mu rwego rwo gufasha abagwiririwe n’ibiza hatanzwe Frw 40.000.000 mu buryo bw’amafaranga afashwe mu ntoki(cash) ahabwa ab’i Rwamagana, Gisagara, Nyabihu, Ngororero, Nyaruguru na Rusizi.
Mu rwego rwo gutabara kandi, imiryango 248 mu Karere ka Karongi yafashijwe gusanirwa inzu bitwara miliyoni Frw 50 .
Mu gutera inkunga umushinga witwa Kungahara, Croix Rouge yatanze inkunga ya Frw 50,000.000 kuri Koperative eshanu z’i Muhanga, izigera kuri Frw 56.300,000 zihabwa Koperative eshanu zo muri Ngororero, Frw 54.770.000 zihabwa Koperative eshanu zo muri Nyagatare yose imakaba Frw 161.070.000.
Croix Rouge/Coissant Rouge by’u Rwanda batangaza ko muri Gicurasi bazakomeza guteza imbere udusozi ndatwa, gukora ibikorwa by’ubutabazi bizakorwa n’abakorerabushake, abakozi n’abandi bafatanyabikorwa bayo.
Bazakomeza kandi gukora imiganda, bubake amacumbi , ubwiherero ku batishoboye kandi bakore ubukangurambaga mu kwirinda indwara z’ibyorezo , kurwanya imirire mibi n’ibiza.

