Croix Rouge Yateye Inkunga Imishinga Isaga 2500 y’Abatishoboye

smart

Croix Rouge y’u Rwanda yageneye abaturage 2565 bo mu Ntara y’Iburasirazuba 180.000 Frw buri muntu, yo kwifashisha mu mishinga yatoranyijwe no gukemura ibibazo by’ibanze, mu guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Ni igikorwa cyageze ku baturage 641 bo mu Karere ka Kayonza, 641 bo muri Ngoma, 641 bo mu Karere ka Nyagatare na 642 bo mu Karere ka Kirehe. Batoranyijwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze, mu mirenge yo mu mijyi cyangwa yegereye umupaka.

Muri ariya mafaranga harimo 30.000 Frw yatanzwe nk’ayo gukemura ibibazo by’ibanze na 150.000 Frw yo gukoresha mu mushinga watoranyijwe.

Mukaruziga Gaudence wo mu karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama, yatoranyije umushinga w’ubworozi bw’ingurube.

- Kwmamaza -

Yavuze ko Croix Rouge imaze igihe ibafasha, aho yabahaye ibiribwa mu gihe cya Guma mu rugo, ibaha n’amasuka yo guhingisha ku buryo imibereho yabo ikomeje guhinduka.

Yagize ati “Ibi 150.000 Frw ngiye kugenda nguremo ingurube ebyiri, ingurube imwe igura 40.000 Frw, indi 40.000, Frw, noneho imwe wenda izabyara ibyana umunani, indi birindwi, kandi kimwe kigura 20.000 Frw. Ubwo murumva ibyana umunani cyangwa birindwi agaciro kabyo.”

“Za ngurube nizimara gukura nzoroza abaturage nanjye izindi nzigurishe, ya mafaranga azavamo nzayitezamo imbere n’umuryango wanjye, n’abavandimwe duturanye.”

Mukahigiro Vestine na we wo muri uwo murenge, we yiyemeje korora ihene. Yavuze ko yamaze kubona aho azazigura nziza z’icyororo, ku buryo nta kabuza zizahindura ubuzima bwe.

Yakomeje ati “Ubuzima bwatangiye guhinduka, nkubwiye ko nta gitenge nagiraga ntiwabyemera! Ariko ubu nshobora kuba nambaye iki mu rugo mfite n’ikindi gitenge naguze muri bya 30.000 Frw bya mbere, n’iyi telefoni erega ntuyisige niho nayikuye.”

Ni kimwe n’abaturage bo mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, nabo bahamya ko amafaranga bahawe na Croix Rouge yaziye igihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, Kabandana Patrick, yavuze ko abaturage bawo bagizweho ingaruka zikomeye na COVID-19, by’umwihariko nk’umurenge wegereye umupaka wa Tanzania.

Mbere bamwe ngo bambukaga umupaka bagendeye ku dupapuro bandikirwaga nk’abawuturiye, buri wese ibyo yabashije kurangura akabigurisha akunguka. Kuva imipaka yafungwa, byarahagaze.

Ati “Uwo mwaka wose ntabwo barongera kujyayo, kandi iyo batagiye bigira ingaruka nyinshi cyane kuri rubanda rugufi, ari nayo mpamvu bagiye bafasha abo bantu.”

Yabwiye abaturage ko iyi nkunga ya Croix Rouge ari amahirwe babonye, bityo bagomba kuyikoresha neza bakiteza imbere.

Ati “Ku mafaranga makeya uzatere intambwe uve mu cyiciro cya mbere ujye mu cya kabiri, uve mu cya kabiri ujye mu cya gatatu.”

Imishinga abaturage batoranyije yiganjemo ubworozi n’ubucuruzi bw’iduka cyangwa imyaka n’ubuhinzi.

Umuyobozi wa Croix Rouge mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d’Arc, yavuze ko kuva COVID-19 yagera mu Rwanda bakomeje ubukangurambaga bwo kuyirinda, ariko bashatse no gutangira icyiciro cyo guhangana n’ingaruka zayo.

Yijeje abaturage ko bazakomeza gukurikiranira hafi imishinga yabo kugira ngo ikore neza, bityo ibashe kuzana impinduka zikenewe mu mibereho yabo.

Ati “Tuba tugira ngo twunganire Leta kugira ngo tubafashe muzamuke, kandi uyu munsi turimo kuvuga ko muri abagenerwabikorwa, ariko umwaka utaha ya mishinga yanyu nimuba mwayikoze neza, muzaba muri abafatanyabikorwa.”

Nyuma yo guhabwa amafaranga hagenda hasinywa amasezerano y’imihigo n’abaturage, bakiyemeza gukoresha neza inkunga bahawe.

Uretse abafite imishinga, hari n’imiryango 100 yatoranyijwe muri buri karere irimo abantu bagize ibyago byo kurwara cyangwa kurwaza COVID-19, aho buri umwe wahawe inkunga ya 20.000 Frw.

Muhawenimana yakomeje ati “Hari n’ibindi bikorwa twakoze ku rubyiruko aho twafashije ibigo by’amashuri mu bikoresho by’isuku, abana 200 twarabafashije, ndetse hari n’umushinga dufite wo kubaka ubukarabiro butanu mu rwego rwo kurwanya COVID-19, bwose buzaba bufite agaciro nk’aka miliyoni 8 Frw.”

Harimo na gahunda yo gufasha amakoperative abiri ahinga imboga, azahabwa miliyoni 1.6 Frw buri imwe.

Ni ibikorwa byose hamwe bigamije gufasha abaturage kwiteza imbere mu buryo burambye, bikubiye mu mushinga wagutse uzwi nka BAHIA (Belgian Alliance for Humanitarian International Action), Croix Rouge y’u Rwanda irimo gukora ku nkunga y’u Bubiligi na Croix Rouge y’icyo gihugu.

Muhawenimana yashishikarije abaturage kurushaho kwirinda COVID-19 kuko igihari, bagasukura udupfukamunwa ku bambara utumeswa, bagakaraba intoki n’amazi meza n’isabune kandi bagahaba intera igihe cyose bari kumwe n’abandi.

Abahawe inkunga basinya amasezerano yo kuyikoresha neza
Abaturage b’i Nyagatare bashishikarijwe kubyaza umusaruro iyi nkunga, bakazamura n’abaturanyi
Aya mafaranga atangwa kuri Mobile Money, ku buryo uwamaze kunoza umushinga ahita ayabikuza

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version