Cuba: Igihugu Cyose Cyaraye Mu Icuraburindi

Havana haraye mu icuraburindi.Credit@BBC

Mu Murwa mukuru wa Cuba ari wo Havana ndetse n’ahandi muri iki gihugu baraye mu icuraburindi nyuma y’uko uruganda rutungana amashanyarazi runini kurusha izindi rugize ikibazo.

Itangazamakuru ryo muri iki gihugu ruvuga ko abaturage hafi ya bose ba Cuba baraye mu kizima.

Iki gihugu kibarurwamo abaturage miliyoni 10.

Ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri ushinzwe ingufu muri Cuba yatangaje ko ruriya ruganda rwagize ibibazo ahagana saa tanu z’amanywa ku isaha y’i Havana ni ukuvuga saa cyenda ku isaha mpuzamahanga bita GMT, Greenwhich Mean Time.

Abashinzwe kwita kuri urwo ruganda bavugaga ko hataramenyekana neza igihe rwongera gukorera neza kuko n’icyabiteye mu by’ukuri kitari cyamenyekana.

Kubera iyo mpamvu, Minisitiri w’Intebe wa Cuba yavuze ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe kuko kugira ngo igihugu cyose kibure umuriro ari ikibazo kiba kireba n’umutekano wacyo.

Kuri uyu wa Gatanu, mu buryo butunguranye cyane, abaturage bagize batya babona umuriro uragiye kandi igihugu cyose!

Wari umuriro w’uruganda rwitwa Antonio Guiteras ruri ahitwa Matanzas.

Perezida wa Cuba witwa Miguel Díaz-Canel Bermúdez yavuze ko ibyabaye byatumye igihugu kijya mu bihe bidasanzwe.

Ni ibihe bikomeye ku buryo nta kindi kugeza ubu kihutirwa gukemurwa nko gusubizaho amashanyarazi muri Cuba.

Kuri X yanditse ati: “ Nta kindi kiri bukorwe cyeretse amashanyarazi agarutse”.

Umuyobozi ushinzwe amashanyarazi muri Minisiteri y’ingufu witwa Lazara Guerra yavuze ko abakozi bari gukora uko bashoboye ngo basubizeho amashanyarazi, ariko akemeza ko imirimo ikiri ku rwego rwo hasi.

Ni amagambo yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Igiteye impungenge kurushaho ni uko Cuba muri iyi myaka ya vuba aha yari isanganywe ingomero zishaje.

Ahantu hakenera amashanyarazi kandi hatari ahangombwa cyane ho hari hamaze kumenyeshwa ko hagomba gufunga, aho harimo utubyiniro n’utubari.

Abakozi badafite inshingano ziremereye cyane basabwe gukorera mu ngo.

Abaturage bakutse umutima, bavuga ko kubura amashanyarazi kuri ruriya rwego ari ibintu bidasanzwe aho ari ho hose ku isi.

Umwe muri bo agira ati: “ Ni ikibazo gikomeye kandi cyerekana ko urwego rwacu rw’ingufu rucumbagira cyane rwose!”.

Bárbara López usanzwe ukenera amashanyarazi na murandasi akaba afite imyaka 47 akaba ayakenera ngo akore video ashyira kuri YouTube, avuga ko muri Cuba bigoye ko wamara iminsi ibiri utarabura amashanyarazi.

Minisitiri w’Intebe wa Cuba witwa Manuel Marrero yabwiye abaturage kuri televiziyo ko igihugu kiri mu bibazo byo kutagira ibikorwaremezo bizima kandi bihagije.

Ni ibyemezwa kandi n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwaremezo witwa Alfredo López Valdés.

Ikigo cya Cuba gishinzwe ingufu kitwa National Electric Union (UNE).

Si ubwa mbere Cuba ihuye n’ibibazo byo kubura amashanyarazi kuko muri Nyakanga, 2021 nabwo iki kibazo cyabaye, birakaza benshi ndetse bamwe muri bo bajya mu mihanda kubyamagana.

Abaturage bavugaga ko ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato bigira ingaruka ku bucuruzi kuko amafi, imbuto, amata n’ibindi bikenera ubukonje kugira ngo birambe, byangirika.

Cuba kandi ifite ingorane zo kubura ibikomoka ku mashanyarazi bihagije.

Ibura ry’ibi bintu bituma imashini zibyaza amazi amashanyarazi zidakora neza kandi mu gihe kirekire.

Iyo rero iba intandaro yo kubura kw’amashanyarazi kwa hato na hato ndetse bikaba byamara igihe kirekire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version