Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 May 2025 10:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Aliko Dangote
SHARE

Mu bantu icumi bakize kurusha abandi batuye Afurika, Aliko Dangote aracyari uwa mbere na Miliyari $23.9. We na bagenzi be bagashize, bashoye mu bintu bitandukanye birimo ubucuruzi bwa petelori, itumanaho, gucuruza ibintu by’agaciro no mu ikoranabuhanga.

Bose iyo usomye uko bageze kuri ayo mafaranga usanga bahuriye k’ukwiyemeza, ukwihangana no guhangana n’ibihe.

Uko ari 10 bagiye biyemeza gushora ahantu akenshi abandi babonaga ko hatazapfa kunguka cyangwa se ko hazunguka bitinze cyane.

Gushirika ubwoba kwabo no kudacika intege byatumye ibyo bagezeho bituma Afurika nayo igira  abaherwe muri Miliyari z’amadolari y’Amerika bityo uba umugabane wubashywe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibinyamakuru byandika ku imari n’ishoramari bizwi ku isi nka The Bloomberg na Forbes byemeza ko aba bakurikira ari bo bakire 10 baruta abandi muri Afurika:

Aliko Dangote atunze Miliyari $23.9

Aliko Dangote

Ni umunyenganda umaze imyaka myinshi ari we wa mbere ukize iwabo muri Nigeria no muri Afurika yose. Inganda ze zikora isukari, sima, zikanatunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bijyanwa mu isoko.

Ikintu cya mbere kimwinjiriza akayabo ni ubucukuzi bwa Petelori, akora akoresha ikigo cye kitwa Dangote Petroleum Refinery kiri hafi ya Lagos, kikagira agaciro ka Miliyari $ 20.

Gifite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru 650,000 ku munsi, ibi bikagira Nigeria kimwe mu bihugu bishyira ku isoko mpuzamahanga petelori nyinshi.

- Advertisement -

Ikigo akoreramo ubucuruzi bwe bwose yakise Dangote Group.

 Johann Rupert afite Miliyari $14

Johann Rupert.

Umuzungu wo muri Afurika y’Epfo witwa Johann Rupert yakijijwe no gushora mu bucuruzi bw’imitako y’ubwoko butandukanye, akagira ikigo yise Compagnie Financière Richemont agenzuriramo ibyo akora byose.

 Nicky Oppenheimer afite Miliyari $10.4

Nicky Oppenheimer.

Ni Umunyafurika y’Epfo wakijijwe birambuye no gushora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ibuye ryamuhiriye ni diyama ariko guhera mu mwaka wa 2012 yaguye imirimo ye ajya no mu by’amabanki no kugura ukagurisha ibintu by’agaciro.

Ni Umuyahudi ufite ababyeyi bakomoka mu Budage.

 Mike Adenuga  afite Miliyari $6.7

Mike Adenuga ni Umunyanigeria wa kabiri ukize akaba n’umuntu wa kane ukize muri Afurika yose. Amafaranga ye yayashoye mu itumanaho no gucukura ibikomoka kuri petelori.

Mike Adenuga

Ikigo cye cy’itumanaho Globacom ni kimwe mu bikomeye muri Nigeria kuko gifite abafatabuguzi Miliyoni 60 mu gihugu cy’abaturage miliyoni zirenga 200.

Afite kandi ikigo gicukura kikanatunganya ibikomoka kuri petelori kitwa Conoil Producing gikorera ahitwa Niger Delta, hari kandi n’imigabane yaguze mu kigo kitwa Sterling Financial Holding no mu kindi kitwa Conoil Plc.

 Abdulsamad Rabiu afite Miliyari $5.1

Naguib Sawiris

Uyu nawe ni Umunyanigeria wagashize. Abdulsamad Rabiu  afite ikigo BUA Group gicuruza byinshi birimo sima, isukari, n’inyubako. Mu ishoramari rye yakoze uko ashoboye atuma Nigeria igerwamo ibikorwaremezo byinshi ku buryo ari mu baturage bayo bubahwa cyane.

 Naguib Sawiris afite Miliyari $5

Naguib Sawiris

Umunyamisiri Naguib Sawiris yubakiye ubukungu bwe mu ishoramari mu itumanaho binyuze mu kigo yise Orascom Telecom. Yaje kukigurisha Miliyari nyinshi z’amadolari, ashinga ikintu cyagutse yise Orascom TMT Investments.

Asanganywe kandi inzu nziza akodesha abaherwe ziri ahitwa Grenada.

 Koos Bekker afite Miliyari $3.2

Koos Bekker

Umunyafurika y’Epfo Koos ni umuherwe washoye mu ikoranabuhanga cyane cyane mu bigo nka Naspers na Tencent. Muri iki gihe agenzura ibigo Naspers na Prosus bitanga serivise z’ikoranabuhanga mu bucuruzi no mu myidagaduro.

 Patrice Motsepe  afite Miliyari $3

Patrice Motsepe

Uyu mugabo usanzwe uyobora CAF ni umuherwe washoye mu mabuye y’agaciro. Afite ikigo kiyacukura yise African Rainbow Minerals and Africa Rainbow Capital. Afite ikipe y’umupira w’amaguru iri mu zikomeye muri Afurika yitwa Mamelodi Sundowns FC kandi ibyo byose bituma agira ijambo mu bucuruzi, muri politiki no muri siporo kuri uyu mugabane.

Mohammed Dewji  afite Miliyari $2.2

Mohammed Dewji

Uyu munya Tanzania niwe wenyine mu gihugu cye ufite Miliyari y’amadolari ya Amerika, akaba nyiri ikigo MeTL Group gikorera mu bihugu 10 by’Afurika. Avugwaho ko yagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’inganda zitunganya iby’ubuhinzi mu gihugu cye no mu Karere giherereyemo n’ahandi henshi muri Afurika.

Prateek Suri afite Miliyari  $1.4

Prateek Suri

Uyu rwiyemezamirimo w’Umuhinde ariko uba muri Afurika ari mu bakiri bato ariko bakize koko. Ikoranabuhanga niryo yashyizemo aye, ndetse ryatumye bamwe bamwita igisamagwe cy’ikoranabuhanga rya Afurika mu Cyongereza bita   “Technology Tiger of Africa”.

Bivugwa ko ari we Muhinde uba muri Afurika wa mbere ukize, akagira inzu nyinshi i Lagos muri Nigeria, hejuru y’ibi akagira n’ubwato bugezweho bukodeshwa n’abifite iyo bashaka gutembera mu nyanja cyangwa mu yandi mazi magari.

Ikigo cye kitwa Maser Group nicyo akoreramo ako kazi kose.

TAGGED:AbaherweAbakireAfurikaIkoranabuhangaIshoramari
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta
Next Article RDF Iri Kubaka Igisirikare Cya Mozambique Kirwanira Ku Butaka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Irataka Ko Impunzi Z’Abanya Centrafrique Zinjira Ku Bwinshi

RDF Iri Kubaka Igisirikare Cya Mozambique Kirwanira Ku Butaka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?