Dangote Arashaka Abazagura Imigabane Mu Ruganda Rwa Petelori Azubaka Muri Kenya

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Aliko Dangote. ©The Bloomberg.

Nyuma yo gutangaza ko mu gihe kiri imbere Aliko Dangote azatangiza uruganda rucukura rukanatunganyiriza petelori muri Afurika, ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko kugira ngo ibyo bizakorwe, bizasaba ubufatanye mu ishoramari bw’Abanyafurika.

Ubwo bufatanye buzagendera ahanini k’ukugura imigabane mu kigo kizakurikirana iryo shoramari.

Ikigo cyo gushoramo mu bufatanye bwo guteza imbere iryo shoramari kiswe United Capital Group kikazakurikirana imikorere y’uruganda Dangote Petroleum.

Iki gikorwa kigamije guhuza imbaraga, ubumenyi bwihariye n’ubunararibonye by’ibigo bishinzwe ishoramari ry’ama Banki, amasoko y’imari n’imigabane, mu nshingano zo kuba Ikigo gihuriweho gishinzwe gutegura no gutanga imigabane (Joint Issuing House) ndetse no kuba umwe mu bahuza bemewe  b’abagura n’abagurisha imigabane  muri iyi gahunda.

Iri shyirwa ku isoko ry’imigabane ya mbere ya Dangote Petroleum Refinery rizaba uburyo bwo kwakira ibigo bya Afurika ku isoko rusange ry’imigabane.

Abo mu kigo United Capital bemeza ko ibizakorwa muri iriya gahunda bizafasha mu guhuza ubumenyi n’ubushobozi mu masoko y’imari hagamijwe  gushyigikira igikorwa cyagutse.

Haba mu ishoramari mu ma Banki, icuruzwa ry’imigabane, gucunga  imitungo no kubungabunga imari, byose bizakurikiranirwa hamwe, hirindwa ko imari yashowe mu migabane yahomba.

Kugeza ubu, u Rwanda na Ethiopia nibyo bihugu byamaze gutanga ibyemezo byemera ko United Capital ibikoreramo.

Muri Ethiopia, United Capital yabaye ikigo cya mbere cyo mu mahanga cyahawe uruhushya rwo gutanga serivisi z’ishoramari mu ma Banki muri icyo gihugu, naho mu Rwanda, iri tsinda ryabonye ibyemezo bitangwa n’inzego zibishinzwe ku bya United Capital Trustees Rwanda Limited na United Capital Financial Services Rwanda Limited.

Hashyizweho urubuga rwo gutanga serivisi z’imicungire y’ishoramari, Ishoramari mu ma Banki n’ubusigire (Trusteeship), ibi bikaba byatumye iri tsinda rikomeza gushinga imizi mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko gushyira imigabane ku isoko rusange bizatuma kimwe mu bigo by’inganda bikomeye muri Afurika gitanga amahirwe ku bashoramari benshi kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ryacyo ry’ahazaza.

Ubushake bw’u Rwanda mu gushora muri uru ruganda burigaragaza

Umugambi w’u Rwanda wo kugira imigabane mu ruganda rwa peteroli Aliko Dangote ateganya kubaka muri Kenya uherutse kuvugwaho n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika mu ruzinduko yagiriye umu ruganda rwa Dangote rutunganya peteroli muri Lagos, Nigeria.

Ku wa Kane, Jean-Guy Afrika yitabiriye ibiganiro byahuje umuherwe Aliko Dangote, Guverineri wa Leta ya Lagos Babajide Sanwo-Olu  n’abagize Forum of Young Global Leaders, byabereye ku ruganda rwa Dangote ruherereye i Lekki.

Ibi biganiro byari muri gahunda ya Lagos-New York 2026 Learning Journey, igamije gusangira ubumenyi n’ubunararibonye ku mishinga minini y’iterambere.

Yateguwe na Aliko Dangote Foundation ku bufatanye na Forum of Young Global Leaders yibanze ku bushobozi Afurika ifite bwo gushyira mu bikorwa imishinga minini, gushaka igishoro gihagije no guhindura ibitekerezo bikomeye imishinga y’ishoramari ifitiye abaturage akamaro.

Kuba umuyobozi wa RDB yarasuye uruganda rwa Dangote muri Nigeria no kwitabira ibiganiro byerekeye ishoramari rinini ku mugabane wa Afurika bishobora gutanga ishusho y’ubufatanye bushobora gukomeza hagati y’u Rwanda n’uyu mushoramari w’Umunyanijeriya.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse guha abanyamakuru, yasubije uwari umubajije kuri iyo ngingo ko u Rwanda rwakwishimira rwose gukorana na Dangote muri uriya mushinga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *