Uko Wakorera Siporo Ku Kazi Ukirinda Indwara Zitandura

Minisiteri y’ubuzima ikunze kubwira abaturage ko kimwe mu byugarije ubuzima bw’abatuye imijyi y’u Rwanda ari uko badakora imyitozo ihagije bigatuma ibyago by’uko barwara indwara zitandura byiyongera. Abenshi bavuga ko ibyo biterwa no kutabona umwanya wo kubikora kuko bahora mu kazi.

Icyakora kudakora imyitozo ngororamubiri bishyira ubuzima bw’umukozi mu kaga kuko bimwongerera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije.

Uyu mubyibuho niwo ukura ukavamo indwara y’umutima n’izindi zigendana no kugira ibinure byinshi mu maraso.

Prof Mucumbitsi Joseph uri mu bahanga mu kuvura indwara z’umutima akunze kubwira itangazamakuru ko imibereho y’ubu ituma abantu barya ibiribwa bikungahaye ku mavuta no ku masukari kandi ntibakore imyitozo ngororamubiri ihagije, bigashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Prof Mucumbitsi Joseph

Uko biri kugeza ubu ni uko 40% by’Abanyarwanda batajya bakora siporo!

Hari n’abayikora mu buryo budahagije.

Abo bose ntibazi ko imyitozo ngororamubiri ituma amaraso yihuta, akazibura imitsi bitaguma inyama z’umubiri w’umuntu z’ingenzi kurusha izindi zibona amaraso ahagije arimo umwuka mwiza wa oxygen.

Izo nyama z’ingenzi mu rwungano rutanga ubuzima bw’umuntu ni ubwonko, umwijima, ibihaha, umutima n’impyiko.

Abantu batuye imijyi kandi bize nibo bahura n’ibi bibazo kuko baba bafite amafaranga yo guhaha no kurya icyo bashaka.

Bibanda ku kurya inyama zitukura, kurya ibiribwa bikaranze cyangwa bikize mu ntungamubiri nyinshi (proteins) bakarenzaho cyangwa bakabanza kunywa inzoga, amata n’ibindi birimo isukari n’amavuta menshi.

Kubera ko umutima ari wo sangano ry’amaraso n’ibiyagize byose, niwo ukunze kwibasirwa n’uburwayi buturuka ku mirire ikize ku binure n’amasukari.

Itandukaniro ry’umutima w’umuntu unywa n’utanywa inzoga nyinshi kandi kenshi

Muri Nzeri, 2020 Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, cyatangaje ko mu Rwanda, 30% by’abicwa n’indwara zitandura baba bazize iz’umutima.

Ubuyobozi muri iki kigo bwavugaga ko mu Rwanda indwara z’umutima ziganjemo izishingiye ku muvuduko w’amaraso ari zo zihitana benshi mu bantu bagejeje cyangwa barengeje imyaka 45 y’amavuko.

Urugero ni uko imibare yo mu mwaka wa 2020 yavugaga ko 15,3% by’abantu bakuru mu Rwanda barwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso.

Dr.Uwinkindi François uyobora ishami rishinzwe indwara zitandura mu kigo RBC avuga ko abantu bagomba gushyira imbere kwirinda indwara zitandura.

Akenshi izo ni indwara y’umutima, umuvuduko w’amaraso, diyabete n’izindi.

Dr.Uwinkindi François uyobora ishami rishinzwe indwara zitandura mu kigo RBC

Atanga inama zo kureka kunywa inzoga nyinshi, kuzibukira itabi, kurya imboga n’imbuto nyinshi no gukora imyitozo ngororamubiri.

Ku rwego rw’isi abantu barenga miliyoni 41 bapfa bazize indwara zitandura, iyi ikaba imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO.

Uko wakorera imyitozo ku kazi…

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yigeze kubwira abari bitabiriye Inama y’igihugu y’Umushyikirano ko hari abantu bibeshya ko umubyibuho ari ikimenyetso cy’ubukire.

Icyakora Nsanzimana yavuze ko ibyiza ari uko buri Munyarwanda yajya akora imyitozo ngororamubiri byibura iminota 30 buri munsi.

Abenshi mu bahanga mu by’ubuzima bemeranya na Minisitiri Nsanzimana ariko bakavuga ko muri iki gihe hari imbogamizi yo kubona umwanya uhagije wo ‘gukora siporo iminota 30 buri munsi’.

Mu rwego rwo gushaka igisubizo kuri iyo mbogamizi, hari abatekereje ko byaba byiza habonetse ibyuma bifasha abantu gukorera siporo mu Biro, mu rugo cyangwa ahandi.

Ni igitekerezo bavuga ko cyaha abantu uburyo bwo gukorera siporo hafi y’amadosiye bari kwigaho mu kazi, ntibibe ngombwa ko umuntu afata inzira ngo agiye mu nzu ngororangingo bita gym.

Umwe muri abo bantu ni Dr. Arthur Rukundo.

Nk’umuganga w’indwara zo mu mutwe, aherutse kubwira RBA ko burya akamaro ka siporo kagera no ku buzima bwiza bwo mu mutwe kandi ko ishobora gukorerwa aho ari ho hose.

Ati: “ Siporo ni nziza mu buzima kandi n’urugaga rw’abaganga aho bari hose ku isi bemeranya ko ari ingenzi”.

Afite imashini zikoreshwa n’abantu muri siporo baba bari ku kazi cyangwa mu ngo zabo.

Imwe muri izo mashini ni imashini umuntu ahagararaho ikamuzunguza bigatuma abira icyokere bityo ibinure bikagabanuka.

Ni imashini igendanwa ku buryo umuntu wayikunze aba ashobora kuyivana iwe akayijyana no ku kazi.

Aho hose uwo muntu aba ashobora kwikorera massage abyikoreye.

Kubera ko indyo y’umuntu igira uruhare mu kugira ibinure mu maraso ye, abahanga bagira abantu inama yo kujya barobanura ibyo barya, bakibanda ku biwurinda indwara ni ukuvuga imboga n’imbuto.

Dr. Rukundo avuga ko imirire myiza ari wo muti w’ibanze umuntu akeneye mbere y’indi yose.

Muri za miliyoni z’abantu bahitanwa n’indwara zitandura, ¾ byabo ni abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere harimo n’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version