Rwanda: Batatu Bandi Bakize Marburg

Muri raporo yayo ya buri mugoroba, Minisiteri y’ubuzima yaraye itangaje ko hari abandi bantu batatu baraye bakize icyorezo Marburg cyugarije Abanyarwanda.

Abo batatu baje biyongera ku bandi batanu bakize mu minsi yatambutse, bose hamwe baba umunani.

Mu kiganiro Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yahaye itangazamakuru mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yari yavuze ko hari abandi bantu bari busezererwe kuko byagaragaraga cyane ko bari bukire Marburg.

Yavuze ko kugira ngo byemezwe ko runaka yakize iriya ndwara bisaba ko akorerwa isuzuma inshuro ebyiri, hagati y’izi nshuro hagacamo amasaha 72.

Iyo ku nshuro ya kabiri bigaragaye ko ameze neza, arasezererwa agataha.

Mu Rwanda kandi abantu 49 bamaze kwandura iyo ndwara yica benshi mu bo yafashe.

Abantu 12 yarabahitanye naho abandi 29 bari kuvurwa.

Abarwayi bari gukira. Hari icyizere ko Marburg izakumirwa mu Rwanda

Ku Cyumweru taliki 06, Ukwakira, 2024 nibwo Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS/WHO, yatangaje ko Abanyarwanda bari butangire gukingirwa Marbug.

Urukingo rwitwa Sabin rwakozwe n’ikigo Sabin’ Vaccine Institute nirwo batangiye guhabwa.

Nyuma y’iminsi irindwi bitangajwe ko icyo cyorezo cyageze mu Rwanda nibwo urukingo rwacyo rwahise rutangira guhabwa abafite ibyago byinshi byo kuyirwara.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yashimiye Abanyamerika barugejeje ku Rwanda mu gihe gito gishoboka, avuga ko ari abafatanyabikorwa beza.

Umuyahudi wo muri Pologne ariko wari ufite ubwenegihugu bw’Abanyamerika witwaga Albert Bruce Sabin niwe waruvumbuye ruramwitirirwa.

Yabayeho hagati y’italiki 26, Kanama, 1906 atabaruka taliki 03, Werurwe, 1993.

Ni nawe kandi wavumbuye urukingo rw’indwara y’imbasa, polio.

Albert Bruce Sabin

Ku byerekeye Marburg mu Rwanda, nta muntu yaraye ihitanye kuri iki Cyumweru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version