Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Denmark Iri Ku Gitutu Cy’U Bufaransa N’U Budage Kubera ‘Kubagambanira’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Denmark Iri Ku Gitutu Cy’U Bufaransa N’U Budage Kubera ‘Kubagambanira’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 June 2021 7:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Germany France Treaty
SHARE

Raporo iherutse gusohoka ishinja  Amerika kumviriza ibiganiro hagati y’abategetsi b’ibihugu bikomeye by’u Burayi birimo u Bufaransa n’u Budage ibifashijwemo na Denmark yateje umwuka mubi.

Ibi bihugu byashyize igitutu kuri Danmark ngo isobanure icyayiteye kubigambanira, igafasha Amerika kumenya amabanga ari hagati y’u Bufaransa n’u Budage kandi bahuriye mu Muryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Perezida Emmnuel Macron uyobora u Bufaransa yavuze ko igihugu cye ‘kidashobora kubyihanganira’.

Umuyobozi w’u Budage Angela Merkel nawe yanenze ibyo Danmark yakoze, ubwo yafashaga ikigo National Security Agency by’Abanyamerika kumviriza ibyo yaganiriya na Macron n’abandi bategetsi b’u Burayi.

Yagize ati: “ Ibi ntibikwiye. Ntabwo abantu bihuje ngo bashyigikirane mu iterambere bagombye kugambanirana, ngo usange umwe aha abandi amakuru ya mugenzi we.”

Denmark yari imaze igihe itavugwa mu bikorwa by’ubutasi ku bandi Banyaburayi.

Guverinoma ya Denmark  yavuze ko itigeze itanga uburenganzira ngo ikigo cyayo cy’ubutasi gihe Amerika amakuru.

Minisitiri w’ingabo za kiriya gihugu, Bwana Trane Bramsen avuga ko ibyakozwe bitakozwe mu izina rya Denmark.

N’ubwo ubutegetsi bwa Denmark buhakana ko ari bwo bwatanze uburenganziza bwo gutanga ariya makuru cyangwa ko bwabimenyeshejwe, ibigo bikomeye by’itangazamakuru muri kiriya gihugu bivuga ko ikigo gishinzwe ubutasi bwa gisirikare bwa Denamark kitwa Forsfaritz Evertninggenst( FE) cyakoranye na NSA y’Abanyamerika kugira ngo yumve ibyo abategetsi mu Burayi baganiraga.

Ibi byakozwe binyuze mu gufasha NSA gushyira ibyuma bikora mu ibanga muri kiriya gihugu kugira ngo ibashe gukurura ibivugirwa i Paris, i Berlin n’ahandi bitayigoye.

Biriya byuma byashyizwe i Copenhagen mu ibanga rizwi gusa na NSA na FE.

Abandi bategetsi bamvirijwe na NSA ni abo muri Suède na Norvège.

Ibi byose byakozwe hagati y’umwaka wa 2012 n’umwaka wa 2014.

National Security Agency ikora ite?

 

Bashinzwe kumviriza ibyo Isi yose iganira

Iki kigo cyo ni laboratwari y’ikoranabuhanga ishinzwe kureba uko ibihugu by’amahanga bikora porogaramu za mudasobwa cyangwa iz’ikoranabuhanga zishobora gukoma mu nkokora gahunda z’ibikorwa bya USA.

Iki kigo kandi kigira ishami ry’abahanga mu ndimi baba bagomba gusesengura indimi z’amahanga zishobora kwifashishwa n’abafite umugambi wo guhemukira USA bibwira ko ntawe uzi ururimi bari kuwuteguramo.

Ni kimwe mu bigo byashinzwe kera kuko cyashinzwe muri 1952.

Abandi bakora muri iki kigo ni abahanga mu bugenge, abahanga mu mibare, abahanga muri mudasobwa, abahanga mu ndimi, abahanga mu by’amadini, abahanga mu mibanire y’abantu, mu bucuruzi, mu ibarurishamibare n’abandi benshi mu ngeri nyinshi.

Mu gihe ibindi bigo twabigereranya n’izindi ngingo z’umubiri w’umuntu, NSA yo yagereranywa n’ubwoko bwabyo.

Gifite ikicaro ahitwa Fort Meade muri Leta ya Maryland, USA.

Cyashinzwe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi ni ukuvuga mu mwaka wa 1952 ku  mabwiriza yatanzwe na Harry S.Truman wayoboraga Amerika muri kiriya gihe.

Harry S.Truman
TAGGED:AmerikaBudageBufaransaDenmarkfeaturedKugambanaMacronMerkelNSAUbutasi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kuri Twitter Umuturage Yashinje Polisi Y’U Rwanda Kumuhohotera, Nayo iti: ‘Ntukabeshye!’
Next Article Abacuruzi B’I Rubavu Basubiye Mu Kazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

RDB Yongereye Amasaha Yo Gufungura Utubari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

Uko Ikibazo Cya Feri Za Spiro Giteye

FDLR Yarwanye Na Mai Mai

Umusaruro Mbumbe W’ u Rwanda Wazamutseho 11.8% Mu Gihembwe Cya Gatatu

You Might Also Like

Imyidagaduro

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ibishanga Bya Kigali Byangizwa N’Ababisukamo Amazi Yanduye- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunya Iraq Wahoze Ari Impunzi Yatorewe Kuyobora UNHCR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?