Didier Ratsiraka Wayoboye Madagascar Yapfuye

Didier Ratsiraka wabaye Perezida wa Madagascar yapfuye kuri iki Cyumweru tariki 28 Werurwe, ku myaka 84.

Uyu mugabo yayoboye icyo kirwa kiri mu nyanja y’Abahinde imyaka 21. Yategetse inshuro ebyiri, mu 1975 – 1993 no mu 1997- 2002.

Uyu mugabo wabaye umusirikare ukomeye mu ngabo zirwanira mu mazi yari azwi nka “Amiral rouge”. Yapfuye amaze icyumweru mu bitaro nk’uko byatangajwe.

Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga afite imyaka 36, nyuma y’imyaka itatu agirwa Perezida w’icyo gihugu ashyizweho n’igisirikare.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version