AU Yasabye U Rwanda Kongera Amasezerano Yo Kwakira Impunzi Zaheze Muri Libya

Komiseri w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) ushinzwe ubuzima n’ibikorwa by’ubutabazi, Amira Elfadil, yavuze ko barimo kureba uko bakongera amasezerano n’u Rwanda, ngo rukomeze kwakira impunzi zaheze muri Libya.

Muri Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri na AU n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, yo kwakira impunzi n’abashaka ubuhungiro 500.

Ni abantu bagiye baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bagahera muri Libya nyuma yo kubura uko bambuka inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi.

Ni icyifuzo u Rwanda rwagize mu 2017 nyuma y’amashusho yasakaye yerekana abantu bacuruza izi mpunzi, utanze menshi akegukana abacakara be. Ni mu gihe Libya yugarijwe n’intambara guhera mu 2011, ku buryo izi mpunzi zifatwa zigafungirwa mu bigo bitandukanye, zigakorerwa iyicarubozo.

- Advertisement -

Ubwo yasuraga inkambi bacumbikiwemo i Gashora mu Karere ka Bugesera, ku wa Gatandatu , Amira Elfadil yavuze ko yizeye ko u Rwanda ruzongera ayo masezerano ubwo azaba arangiye muri Nzeri 2021.

Yagize ati “Turacyakeneye umusanzu w’u Rwanda, turacyakeneye kuzana Abanyafurika bacu b’abibumukira mu Rwanda ngo tubahe amahirwe yo kuba bajya mu Burayi n’ahandi.”

“Akazi kacu ntabwo kararangira, kandi tuzareba uko twongera ayo masezerano kuko turacyakeneye ibi bikorwa remezo, kandi dufite ibihumbi byinshi by’abimukira bahezeyo na bo bakeneye kwitabwaho.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi, Kayumba Olivier, yavuze ko umunsi guverinoma yakiriye ubusabe bwa AU izabusuzuma ikabufataho icyemezo.

Ati “Tuzabusuzuma tubasubize, ntabwo ntekereza ko dushobora kubyanga.”

Elfadil yashimiye Guverinoma y’u Rwanda yakiriye izi mpunzi, inazishyira muri gahunda y’ikingira ry’icyorezo cya COVID-19 nubwo hari abanyarwanda benshi batarahabwa inkingo.

U Rwanda rumaze kwakira impunzi n’abashaka ubuhungiro 515 mu matsinda atanu. Muri bo, 235 bamaze kubona ibihugu bindi bibakira birimo Norvège, Canada, u Bufaransa na Suède, naho 284 baracyari mu nkambi.

Inkambi ya Gashora irimo kwifashishwa mu kwakira izi mpunzi n’abimukira yanifashishijwe mu kwakira ibihumbi by’impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda mu 2015. Ubu irimo kwagurwa, yongerwamo inzu zigeretse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version