Umubare w’abarwayi ba diyabete uragenda wiyongera cyane ku buryo yahindutse icyorezo ku isi hose.
Burya ahanini ku isi hari amoko abiri y’ingenzi ya diyabete.
Diyabete y’ubwoko bwa mbere ifata ahanini abantu bakiri bato, kandi kugeza ubu abaganga ntibaramenya uko yakwirindwa.
Iy’ubwoko bwa kabiri niyo yibasiye hafi 90 ku ijana by’abarwayi bose ba diyabete kandi yo ikomatanya abakuru ‘n’abana’.
N’ubwo iteje akaga, impuguke zivuga ko umuntu ashobora kugabanya ibyago byo kuyirwara.
Kumenya iby’iyi ndwara bishobora kukugirira akamaro.
Diyabete ni iki?
Diyabete ni indwara ituma umuntu agira isukari irengeje urugero mu maraso.
Ibangamira uburyo umubiri ukoresha uvana isukari mu maraso, ukayohereza mu ngirabuzimafatizo ziyikeneye kugira ngo zibone ingufu.
Iyo bimeze bityo, ibice by’ingenzi by’umubiri birangirika, bigatuma amaraso adatembera neza mu mubiri, kandi rimwe na rimwe bigatuma umurwayi ‘acibwa’ ino cyangwa ikirenge, agahuma cyangwa akarwara impyiko.
Abantu bajya kwivuza amaso bakeneye amataratara akenshi muganga abanza kubabaza niba batarwaye diyabete.
Ikindi kibi ni uko abarwayi ba diyabete benshi bahitanwa n’indwara z’umutima n’indwara zifata imitsi yo mu bwonko.
Ikinyamakuru Nimukanguke! kivuga ko iyo umuntu afite ibinure byinshi aba afite ibyago byo kurwara diyabete y’ubwoko bwa kabiri.
Impuguke zemeza ko iyo umuntu afite ibicece, aba afite ibyago byinshi byo kurwara diyabete.
Ariko cyane cyane ibinure byo ku rwagashya no ku mwijima ni byo bituma umubiri udashobora gukoresha isukari mu buryo bukwiriye.
Icyo wakora ukagabanya ibyago byo kuyirwara
Hari ibintu bitatu byagufasha kugabanya ibyago byo kurwara diyabete.
Niba uri mu bantu bashobora kwibasirwa n’iyo ndwara, jya wisuzumisha umenye igipimo cy’isukari ufite mu maraso.
Mbere y’uko abantu barwara diyabete y’ubwoko bwa kabiri, bakunze kubanza kugira isukari yo mu maraso irenze isanzwe.
Nubwo kugira isukari yo mu maraso iri hejuru no kurwara diyabete ubwabyo bigira ingaruka ku buzima, hari aho bitandukaniye.
Guhanganana diyabete birashoboka, ariko ikibabaje ni uko ‘idashobora gukira.’
Ku rundi ruhande, hari abari bafite isukari yo mu maraso iri hejuru bashoboye kuyigabanya, isubira ku rugero rusanzwe.
Abafite isukari yo mu maraso iri hejuru bashobora kutagaragaza ibimenyetso bifatika, ari na yo mpamvu ubwo burwayi bwabo bushobora kutamenyekana.
Hari raporo zavuze ko ku isi hose, abantu bagera hafi kuri miriyoni 316 bafite isukari yo mu maraso iri hejuru, ariko abenshi muri bo bakaba batabizi.
Urugero, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika honyine, mu bantu bafite isukari yo mu maraso iri hejuru, abagera kuri 90 ku ijana ntibabizi.
Ariko kandi, kugira isukari yo mu maraso iri hejuru ni ikibazo.
Uretse kuba bigaragaza ko ushobora kuzarwara diyabete y’ubwoko bwa kabiri, vuba aha byaragaragaye ko bituma umuntu agira ibyago byinshi byo kurwara indwara yo mu mutwe ituma umuntu adatekereza neza.
Niba ufite umubyibuho ukabije kandi ukaba uhora wicaye cyangwa mu muryango wawe hakaba harimo abantu barwaye cyangwa bigeze kurwara diyabete, ushobora kuba ufite isukari yo mu maraso iri hejuru.
Niba wifuza kumenya uko uhagaze, uzakoreshe ikizamini cy’amaraso.
Jya urya indyo ikwiriye. Mu gihe bishoboka kandi bikaba bikwiriye, byaba byiza ukoze ibintu bikurikira: jya ugabanya ibyokurya wari usanzwe urya. Aho kunywa imitobe y’imbuto irimo isukari nyinshi na za fanta, ujye unywa amazi, icyayi cyangwa ikawa.
Jya urya umugati utavangiye, umuceri na makaroni mu rugero, aho kurya ibyokurya byatunganyirijwe mu nganda.
Ibindi warya ni inyama z’umweru, amafi, imbuto zijya kumera nk’ubunyobwa n’ibishyimbo.
Jya ukora siporo. Imyitozo ngororamubiri ishobora kugabanya isukari mu maraso, kandi igatuma ibiro byawe bitiyongera. Hari impuguke yatanze inama yo kugabanya igihe wamaraga ureba televiziyo, ukagikoramo siporo.
Nubwo ntacyo wahindura ku ngirabuzimafatizo zawe, ushobora kugira icyo uhindura ku mibereho yawe.
Umenye ko kubungabunga ubuzima bwawe nta wundi bireba kandi ko amagara aseseka ntayorwe.

