DJ Neptune Wo Muri Nigeria Afitanye Umushinga Na Bruce Melodie

DJ  Neptune uri mu bakomeye muri Nigeria yaraye ageze mu Rwanda. Avuga ko kimwe mu bimuzanye ari umushinga atavuze izina ariko afitanye n’umuhanzi Bruce Melodie.

Yageze i  Kigali ahagana saa 21h30 z’ijoro.  Amazina ye nyayo ni Imohiosen Patrick.

Abanyamakuru bamubajije uko yakiriye kuba agarutse mu Rwanda avuga ko bimushimishije.

Uyu mu DJ kandi aje mu Rwanda mu muhango wo kurangiza irushanwa ry’ubuhanga bw’aba DJ amaze iminsi abera mu Rwanda.

- Advertisement -

Ni irushanwa bise DJ Battle Competition.

Yavuze ko mu Rwanda asigaye ahisanga

DJ Neptune azaba ari umwe bagize Akanama nkemurampaka.

Kuri we, amarushanwa nk’aya aba ari uburyo bwo gufasha abakora ubu DJ kuzamura ubumenyi bwabo mu gutunganya umuziki no kuwuteza imbere.

Nibwo bwa  mbere mu Rwanda hateguwe irushanwa ry’abahanga mu kuvanga umuziki( DJs) ryiswe DJS Battle Competition.

Uzaritsinda azahembwa imodoka ya Benz.

Iyi modoka ifite agaciro ka Miliyoni Frw 25.

Hari n’ibihembo byateguriwe abandi ba DJs bazaza ku mwanya wa kabiri.

Ryateguwe na Sosiyete ya M&K n’aho imodoka yo yatanzwe n’ikigo  Ndoli Safaris, gisanzwe gicuruza kikanakodesha imodoka.

Kizwi no mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Kubera ko ririya rushanwa rizahuza abahungu n’abakobwa bakora uriya mwuga, umukobwa uzahiga abandi, by’umwihariko, azahembwa miliyoni Frw 5

DJ Neptune ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe

Undi uzahembwa ni DJ mushya uzaba witwaye neza, akazahembwa miliyoni  Frw 2 .

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version