Rubavu: ‘Yatangaga’ Amafaranga Bagahishira Uruhare Rwe Muri Jenoside

Perezida wa IBUKA  Nkuranga Egide avuga ko umugabo witwa Baharakubuye Jean uherutse gufatwa akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari amaze igihe kirekire yiyoberanya akoresheje uburiganya no kubana n’abayobozi nk’umuntu ufite amafaranga.

Barahakubuye aherutse gufatwa akekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’uruhare yagize mu gushyiraho bariyeri ahubatse Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu.

Nkuranga yabwiye IGIHE ati: “Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariko hari uburyo yitwaragamo ku bayobozi kugira ngo azinzike ibyo yakoze. Ngira ngo harimo no kuba ari umuntu ukomeye kandi ufite n’amafaranga nibyo byatumaga adafatwa ngo afungwe.”

Perezida wa IBUKA avuga ko iperereza ryagaragaje  uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuri bariyeri yari mu murenge wa Busasamana.

- Advertisement -

Ngo yagize uruhare mu rupfu rw’umusaza wayiguyeho warimo ahunga ajya muri Zaïre, ubu ni muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Egide Nkuranga avuga ko niba hari n’abandi bacyihishahisha, bakwiriye kwishyikiriza ubutabera kuko igihe nikigera bazafatwa.

Ati: “Simpamya ko  umuntu yaba afite amafaranga yagura abantu bose. Biratinda ariko ukuri kugeraho kukajya ahagaragara kuko n’uriya nyuma y’imyaka 28 yafashwe.”

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Taliki 22, Kanama, 2022 rwafunze Baharakubuye Jean w’Imyaka 52 wo mu Karere ka Rubavu, akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyaha akurikiranyweho bivugwa ko yagikoreye mu murenge wa Busasamana, Akagari ka Gacurabwenge, Umudugudu wa Busanganya.

Yatawe muri yombi nyuma y’uko umugore we wari usanzwe ari umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero, aherutse gufungwa akekwaho kohereza ‘umutetsi’ guhagararira Akarere mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rugerero.

Aho bimenyekaniye, byarasakuje abantu baza kuvuga ko n’umugabo we nawe yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

RIB yahise itangira kubikurikirana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko Baharakubuye yafashwe kubera iperereza ryakozwe kuva muri 2021.

Yagize ati: “Muri 2021 nibwo umubiri wa Sebunyoni Jean wabonetse ushyingurwa mu cyubahiro, iperereza rirakomeza hanyuma haza gufatwa Baharakubuye Jean. Kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama mu gihe iperereza rikomeje, dosiye ye ikaba iri gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Si mu Karere ka Rubavu gusa hari abantu bagize uruhare muri Jenoside bakidagembya, kuko hari n’ahandi mu gihugu bari.

Bakoresha amayeri menshi yo kwiyoberanya cyangwa bagakoresha ubushobozi bafite kugira ngo ababizi babahishire.

Kubera ko Jenoside ari icyaha kidasaza, bivuze ko uwayikoze aho yaba yishije aho ari ho hose, bitinde bitebuke azafatwa akagezwa imbere y’ubutabera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version