Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Shema Arnaud de Bosscher wamamaye mu kuvanga umuziki nka DJ Toxxyk, igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anategekwa kwishyura ihazabu ingana na Frw 1.050.000.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo cyari cyarafashwe mbere n’urundi rukiko.
DJ Toxxyk yari amaze igihe akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kwica umuntu bitagambiriwe no gukoresha urumogi.
Mbere gato ya Noheli y’umwaka wa 2025, uyu mugabo yagonze umupolisi wari mu kazi bimuviramo urupfu.
Yahise ahungira i Karongi, aza gufatwa ashaka kwimbuka ngo ahungire muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Mu iburanisha ryabaye, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibimenyetso bifatika byerekana uruhare rwe muri ibyo bikorwa bihabanye n’amategeko, busaba ko ahabwa igihano gikomeye kugira ngo bibere urugero abandi.
We yavugaga ko nubwo yakoze ubwo bwicanyi, atabishakaga, ariko agahakana ibyo gukoresha urumogi.
Mu mwanzuro warwo, Urukiko rwavuze ko rwashingiye ku bimenyetso byatanzwe, birimo inyandiko, ubuhamya ndetse n’ibyatangajwe n’impande zombi, maze rufata umwanzuro wo kumuhamya icyaha no kumukatira icyo gihano.
Nanone umuntu wese, kabone n’iyo yaba azwi mu ruganda rw’imyidagaduro, agomba kubahiriza amategeko igihugu cyashyizeho.
DJ Toxxyk yari umwe mu bavangamiziki bazwi cyane mu Rwanda, by’umwihariko mu bitaramo by’abakunzi b’imiziki y’urubyiruko ndetse no mu tubyiniro dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali.
Yagiye akorana n’abahanzi benshi ndetse agaragara mu bitaramo bikomeye byagiye bihuza urubyiruko.
Abasesenguzi bavuga ko uru rubanza rushobora kuba isomo rikomeye ku rubyiruko ndetse n’abakora mu myidagaduro, bibibutsa ko kuba icyamamare bidakuraho inshingano zo kubahiriza amategeko n’indangagaciro z’umuryango nyarwanda.

