RIB, Polisi, UNICEF…Mu Bufatanye Bwo Guca Ihohoterwa

Ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru habereye ibiganiro nyunguranabitekerezo byahuje Polisi y’u Rwanda,  Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, RIB, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Action Aid, n’Ikigo cya Dallaire kigamije kurengera abana no kwimakaza amahoro n’umutekano. Intego ni ukungurana ibitekerezo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Komiseri wungirije w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi niwe wayitangije.

Yavuze ko abafatanyabikorwa biyemeje kwishyira hamwe kugira ngo barusheho kunoza imikorere y’ikigo cy’icyitegererezo mu karere binyuze mu bufatanye bw’inzego nyinshi zirebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’ikigo.

Ati: “Imirimo y’iki kigo ntabwo itangiye none nk’uko mubizi mwakomeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda kuva uru rugendo rwo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana rwatangira.”

Kuri we, ngo guhuriza hamwe imbaraga no gusenyera umugozi umwe, ni byo bizafasha kugira ngo abantu bagere kuri byinshi biyemeje, by’umwihariko mu kungurana ubunararibonye n’andi mahirwe azoroshya gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya ihohoterwa.

Ikigo cy’Akarere cy’icyitegererezo mu guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana gikorera muri Polisi y’u Rwanda (RCOE) cyatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa 2016.

Cyashyizweho nyuma  y’ Itangazo ry’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD), mu gushyira mu bikorwa ubukangurambaga bw’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bwiswe mu rurimi rw’Icyongereza ‘UNiTE campaign to end Violence Against Women and Girls’.

Ni ubukangurambaga bubumbatiye ubumenyi n’ubunararibonye mu guteza imbere gahunda z’igihugu n’izo ku rwego mpuzamahanga zigamije kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Senior Superintendent of Police (SSP) Gorreti Mwenzangu, Umuyobozi w’ikigo cy’icyitegererezo mu Karere, yavuze ko iki kigo gishyira imbaraga mu bushakashatsi, kwegeranya no guhanahana amakuru, kubika amakuru y’ibikorwa by’indashyikirwa no gutegura ibikorwa by’ubufatanye n’abaturage mu kubungabunga umutekano.

Senior Superintendent of Police (SSP) Gorreti Mwenzangu yicaranye na ACP Teddy Ruyenzi

Gikora kandi ibijyanye no kunoza imikoranire n’izindi nzego, gushyiraho amategeko no kugena gahunda zifasha ibihugu bigize umuryango gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje.

Ifoto rusange y’abitabiriye iriya nama
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version