Ubuyapani Bwahaye U Rwanda Ibikoresho Byo Gukumira Magendu By’Agaciro Ka $760 000

Ikigo cy’ubufatanye mpuzamahanga cy’Abayapani, JICA, cyatanze ibikoresho bigize agaciro karenze Miliyoni Frw 700 byo kuzafasha Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro gukumira ko magendu yinjira mu Rwanda.

Ni mu rwego rwo gufasha u Rwanda kugendana n’ikoranabuhanga muri iki gihe ruri mu miryango y’ubucuruzi harimo na EAC.

Ni mu gihe kandi u Rwanda rwayobotse isoko ryaguye ry’Afurika, bikazarufasha guhangana n’abashobora kwinjiza ibintu bitanyuze mu mucyo.

Ibyuma u Buyapani bwahaye u Rwanda birimo ibizarufasha gucunga imipakaharimo ubwato bwo gucunga amazi yo mu Kiyaga cya Kivu, scanner ikoresha imirasire ishobora gucengera ikerekana imizigo iri mu bikapu.

- Advertisement -

Biriya bikoresho kandi bizafasha u Rwanda kurinda ko imipaka yarwo yaba irembo ry’abashaka kurucuruzamo cyangwa bakarugira icyambu cy’ibicuruzwa bitemewe.

RRA yahawe n’ubwato bwo gusuzuma niba nta bantu binjiza magendu baciye mu mazi

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda witwa IMAI Masahiro yavuze ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda muri byinshi.

Ati: “U Rwanda nk’igihugu kinjiye mu Isoko rusange ry’Afurika gikeneye uburyo bwo kugifasha kurinda ko hari ibicuruzwa byakizamo bitujuje ubuziranenge. Ni muri uru  rwego tuzakomeza gufatanya narwo muri uru rugendo rwarwo.”

Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority, Bwana BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal yashimye Ikigo mpuzamahanga cyAbayapani kubera inkunga bateye u Rwanda binyuze mu kigo ayoboye, avuga bizafasha mu gukumira ko ibyagombaga gusora byinjira mu Rwanda bidasoze.

Ruganintwali avuga ko  RRA  yinjiza arenga 50% byajya mu Kigega cya Leta bityo akavuga ko gukumira ibyagira ingaruka ku bicuruzwa byinjira ari ingenzi ku bukungu bw’u Rwanda.

Yavuze ko ibikoresho bahawe bizafatwa neza kugira ngo bizagire akamaro karambye.

Ambasaderi Masahiro aganira n’abanyamakuru
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version