Dr Ngirente Yakiriye Umuyobozi Wa Banki Y’Isi Mu Karere

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye mu Biro bye Bwana Keith Hansen uyobora Banki y’Isi mu Karere u Rwanda ruherereye mo bagirana ibiganiro by’uko impande zombi zakomeza umubano.

Hansen ahagarariye Banki y’Isi no mu bihugu bya Kenya, Somalia, na Uganda.

Kuri rubuga rwa Twitter rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda handitse ko yaganiriye n’uriya munyacyubahiro ibyerekeye uko Banki ayobora yakomeza gufasha u Rwanda kwivana mu ngaruka za COVID-19.

Mu mpera za Mata, 2021, icyo gihe hari ku wa Kane, Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi bashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 30 $, ni hafi miliyari 29 z’amafaranga y’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Yari agenewe kuzafasha u Rwanda kuzamura inzego zarwo zakozweho na COVID-19.

Ni amafaranga kandi yatanzwe ngo azarufashe gutumiza no gukwirakwiza inkingo mu gihugu.

Ku ruhande rw’u Rwanda ariya masezerano yasinywe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, naho ku ruhande rwa banki y’isi yasinyweho n’uyihagarariye mu Rwanda witwa Rolande Pryce.

Rolande Pryce

Akomoka muri Jamaica, akaba ari umuhanga mu mibare n’ibarurishamibare ryifashishwa kugena ubukungu.

Hari ingingo iri muri ariya masezerano ivuga ko igice cy’ariya mafaranga ari impano Leta y’u Rwanda itazishyura, ikindi gice kikaba inguzanyo izishyurwa hakurikijwe ibikubiye mu masezerano.

Icyo gihe Minisitiri Uzziel Ndagijimana yavuze ko kwishyura iriya nguzanyo nabyo bitazagorana kuko izishyurwa ku nyungu ingana  na 0.7%.

Ikindi ni uko iyi nguzanyo izishyurwa ‘mu myaka 40.’

Banki Y’isi ivuga ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo ubukungu bwarwo bukomeze kuba bwiza

Muri Gicurasi 2020 iyi Banki yahaye u Rwanda izindi Miliyoni 100 $ ngo arwunganire mu ngengo y’imari.

Byari mu rwego rwo kurufasha guhangana n’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Iriya  nkunga ya Miliyoni 100 $ yatanzwe yari igice cya nyuma cy’inkunga ingana na Miliyoni 375$ iyo Banki yari yaremereye u Rwanda guhera mu Ukuboza 2017.

Ku ikubitiro yari inkunga igenewe gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi, ku buryo mu mwaka wa 2024, mu gihugu hose hazaba hari amashanyarazi.

Uhereye ibumoso: Min Uzziel Ndagijimana, Bwana Keith Hansen, Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente na Madamu Rolande Pryce uyobora Banki y’Isi mu Rwanda

Icyo gihe umugambi wari uw’uko umwaka wa 2024 uzarangira ingo z’Abanyarwanda zingana na 61% zifite amashanyarazi.

Mu mwaka wa 2020 hari Raporo ya Banki y’Isi yasohotse ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwari buzamuke ku kigero cya 8.1%.

Mbere y’uko COVID-19 yaduka mu Rwanda, abahanga mu by’iterambere bavugaga ko ubukungu bw’u Rwanda bwari bwifashe neza kurusha henshi muri Afurika.

N’ubwo bwakomwe mu nkokora na COVID-19, hari icyizere cy’uko buzanzamuka.

Gishingiye ku ngingo y’uko u Rwanda rwitwaye neza mu kurwanya COVID-19 kandi rukora k’uburyo idahungabanya cyane inzego zose zaruhaga umusaruro mu by’ubukungu.

Urwego rw’ubukerarugendo nirwo rwazahaye ariko muri iki gihe ruri kuzanzamuka cyane cyane binyuze mu mikorere y’amahoteli n’ingendo z’indege za RwandAir zihuza u Rwanda n’amahanga.

Urwego rw’imari rufite ejo hazaza heza…

Gov Rwangombwa

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa aherutse kubwira itangazamakuru  ko iyo urebye uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze muri iki gihe, usanga buri kuzamuka kubera ko inganda zatangiye gukora, umusaruro w’ubuhinzi ukaba warabaye mwiza muri rusange kandi ibyo u Rwanda rwohereza hanze bikaba byariyongereye.

We n’abandi bayobozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda barimo na Madamu Solaya Hakuziyaremye wigeze kuba Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, bavuze ko muri iki gihe u Rwanda rwongereye ibikomoka ku ndabo n’imbuto rwohereza hanze ndetse ikawa n’icyayi rwohereza yo nabyo byariyongereye.

Ku byerecyeye uko ibiciro byifashe muri iki gihe, Guverineri Rwangombwa yavuze ko byamanutse kuko mu gihembwe cya gatatu byagabanutseho 0.6% mu gihe byari byazamutseho 0.7% gusa mu gihembwe cya 2 cy’uyu umwaka wa 2021.

Ikindi ni uko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 20.6% mu gihembwe cya 2 cy’uyu mwaka na 3.5% mu gihembwe cya mbere nyuma yo kugabanukaho 3.4% mu mwaka wa 2020.

Iyi 4.5% ni igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR.

Kuba ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza ngo biterwa kandi n’uko n’ubukungu bw’isi muri rusange buri kuzanzamuka.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko hari icyizere ko COVID-19 ishobora gucogora ndetse ikanashira, bityo ubukungu bugakomeza kuzanzamuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version