Tanzania Yemereye Abakobwa Batwite Gusubira Ku Mashuri

Guverinoma ya Tanzania yakomoreye abana b’abakobwa batwite cyangwa babyaye ngo basubire mu mashuri, nyuma y’igihe bitemewe muri icyo gihugu.

Kuri uyu wa Gatatu Minisitiri w’Uburezi Prof Joyce Ndalichako yabwiye abanyamakuru ko guverinoma igiye kwemerera abanyeshuri bose bari barahagaritse amasomo kubera impamvu zirimo gutwita, gusubira ku mashuri nyuma yo kubyara.

Ni icyemezo yatangaje ubwo yagarukaga ku ntambwe zatewe mu burezi mu myaka 60 ishize, kuva ubwo igihugu cyabonaga ubwigenge.

Yakomeje ati “Uyu munsi ndaza gutangaza uburyo abanyeshuri bari barahagaritse amasomo kubera gutwita n’izindi mpamvu bazasubira ku mashuri.”

- Advertisement -

Itegeko rikumira abakobwa babyaye ryatowe mu 2002, rishyirwa mu bikorwa na Perezida John Pombe magufuli mu 2017, ategeka ko abakobwa batwite batemerewe kujya mu mashuri asanzwe.

Kuva hambere bwo abanyeshuri mbere yo kwakirwa bapimwaga ko badatwite, ku buryo uwajyaga ku ishuri kandi atwite yashoboraga gufungwa.

Magufuli yavugaga ko umukobwa utwite adashobora kwita ku masomo kuko aba afite undi mwana, ndetse ko yabangamira abandi bana bigana.

Yanaburiye abagabo batera abana inda ko bashobora gufungwa igihe kirekire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version