Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Dr Monique Nsanzabaganwa yasigiye John Rwangombwa inshingano yari afite muri Banki Nkuru y’u Rwanda.
Nsanzabaganwa aherutse gutorerwa kungirira Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.
Dr Monique Nsanzabaganwa agomba kujya gukorera akazi ke gashya i Addis Ababa.
Dr. Monique Nsanzabaganwa yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda. Ku myaka 50 yatorewe kuba umuyobozi mukuru wungirije w’Umuryango wo Afurika yunze ubumwe.
Yatsinze ku bwiganze bw’amajwi 42 muri 55 y’abatora. Amatora yabereye mu nama isanzwe ya 34 y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.
Kuri uyu mwanya, Dr. Nsanzabaganwa asimbuye Quartey Thomas Kwesi wari umazeho imyaka ine.
Azaba yungirije Dr. Moussa Faki Mahamat nawe wongeye gutorerwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu yindi manda y’imyaka ine .
Kuri uyu mwanya yari ahatanye n’abakandida babiri barimo umunya Djibuti, Hasna Barkat Daoud, wigeze kuba Minisitiri w’Urubyiruko, Imikino n’Ubukerarugendo aho yagize amajwi abiri n’umugande Pamela Kasabiiti Mbabazi usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igenamigambi muri Uganda
mu mezi abiri ashize.
U Rwanda rwatanze Dr. Nsanzabaganwa nk’umukandida warwo kuri uyu mwanya igihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta, yakiraga abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda umwaka ushize wa 2020.
Dr. Nsanzabaganwa asanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda kuva muri 2011.
Yabayeho Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda guhera 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2003-2008.
Dr. Nsanzabaganwa afite uburambe burengeje imyaka 20 mu miyoborere akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu ishami ry’ubukungu.
Mu mwaka wa mu 2012 yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu, PhD.
Dr Monique Nsanzabaganwa ayoboye Inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Unity Club.