Mashami Yasinye Amasezerano Y’Umwaka Umwe Nk’Umutoza Mukuru W’Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Mashami umaze imyaka ibiri n’igice atoza iyi kipe, yasabwe kugira uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru haba mu kibuga no hanze yacyo no kubaka mu ikipe y’igihugu imyumvire yo guharanira gutsinda.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Regis yavuze ko mu gihe Mashami amaze atoza Amavubi yazamuye imikinire yayo, ku buryo hari byinshi ashobora gutangamo umusanzu.

Yakomeje ati “Yasabwe mbere na mbere kugeza ikipe y’igihugu mu mikino ya nyuma yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu mwaka wa 2022.”

Mashami yavuze ko afite inshingano zitoroshye zo gukomeza guteza imbere ikipe y’igihugu, ashimishwa n’imirimo yemerewe gukomeza.

Yakomeje ati “Ntewe ishema n’icyizere nagiriwe na FERWAFA na Minisiteri ya Siporo; kandi gushyigikirwa bigeze aha ni cyo kintu umutoza wese yakwifuza.”

Biteganyijwe ko Mashami mu minsi mike azahamagara ikipe izitabira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu u Rwanda ruzakinamo na Mozambique ku wa 24 Werurwe na Cameroon ku wa 30 Werurwe.

Mashami atoza Ikipe y’Igihugu kuva muri Kanama 2018 ubwo yasimburaga Antoine Hey. Nta muntu bari bahataniye umwanya kuri iyi nshuro.

Kuva icyo gihe yatoje imikino 23 atsinda itanu, anganya 11 mu gihe yatsinzwe irindwi.

Aheruka gufasha ikipe y’igihugu kugera muri kimwe cya kane cy’irushanwa nyafurika rigizwe n’abakina muri za shampiyona z’imbere mu bihugu, CHAN, ryabereye muri Cameroon.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version