Inzu Y’Abagenzi Ku Kibuga Cy’Indege Cya Lagos Yahiye

Imwe mu nyubako abagenzi bategererezamo indege ko zihaguruka iri i Lagos muri Nigeria yahiye. Iyibasiwe ni iyo abagenzi batega Kenya Airways bategererezamo indege.

SaharaReporters yanditse iyi nkuru mbere ivuga ko icyateye iriya nkongi kitaramenyekana.

Umwe mu bayobozi bo kuri kiriya kigo yagize ati: “Igice kimwe cy’inyubako abagenzi bategererezamo Kenya Airways yahiye. Ariko abashinzwe kuzimya umuriro batabaye ntihangirika ibintu byinshi.”

Ikibuga cy’indege cya Lagos kiri mu gace ka Ikeja muri Leta ya Lagos.

Ni ikibuga kitiriwe uwahoze ayobora Nigeria witwa Murtala Muhammed.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version