Dr Paul Farmer Washinze Kaminuza y’i Butaro Yitabye Imana

Umunyamerika Dr. Paul Farmer washinze Umuryango Partners in Health ari na wo Kaminuza y’Ubuzima y’i Butaro (University of Global Health Equity, UGHE) ishamikiyeho, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere afite imyaka 62.

Dr. Farmer yari inshuti ikomeye y’u Rwanda mu myaka isaga 20 ishize.

Yazize urupfu rutunguranye kuko yaguye mu buriri bwe, mu Rwanda.

Ku wa 31 Kanama 2019, Perezida Paul Kagame yamwambitse umudali wiswe Order of Outstanding Friendship – Igihango, kubera uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere urwego rw’ubuzima ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko.

- Advertisement -

Ubwo yakiraga uwo mudali, Dr Farmer yavuze ko u Rwanda rwamubereye isomo rikomeye mu myaka yose amaze akorana narwo bya hafi.

Ati “Ndi umunyamahirwe ukomeye kuba ndi inshuti y’u Rwanda mu gihe cy’ibinyacumi bibiri bishize, bikaba akarusho guhinduka Umunyarwanda.”

Yanavuze ko yiteguye gukorana n’u Rwanda mu yindi myaka 20 iri imbere ndetse no kurenzaho.

Perezida Kagame yamushimiye akazi akora n’uruhare yagize mu kugeza ubuzima ku rwego bukwiye kubaho.

Ati “Ibyo wakoze mu myaka yose mu gihugu cyacu by’umwihariko, byakomeje kuba ku izingiro ry’iterambere ryacu muri urwo rwego. Hari byinshi byakozwe ku ruhare rwawe na bagenzi bawe ndetse turabashimira cyane. Ufite imiryango myinshi, Partners in Health ni umuryango wawe, mu Rwanda turi umuryango wawe, umuryango wacu wa Kagame ni umuryango wawe, uri mu rugo.”

Urubuga rwa Partners in Health rugaragaza ko uyu muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu 2005.

Wafashije cyane Guverinoma mu guhangana n’icyorezo cya Sida, guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana no gufasha mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi ku baturage 860,000 mu turere twa Burera, Kayonza na Kirehe.

Muri ubwo bufatanye kandi harimo imikoranire n’Ibitaro by’Akarere bya Butaro byo mu karere ka Burera, bimaze kuzobera mu kuvura indwara za kanseri.

Ikigo cy’Icyitegererezo mu kuvura kanseri cya Butaro, Butaro Cancer of Excellence, cyafunguwe mu 2012. Bibarwa ko buri mwaka kivura abaturage 1700.

Mu 2015 uyu muryango wibarutse umushinga mushya, University of Global Health Equity (UGHE), ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’inkunga ya Bill & Melinda Gates Foundation na Cummings Foundation.

Iyi kaminuza Dr. Farmer yari ayibereye umuyobozi w’icyubahiro (Chancellor), mu buzima bwayo bwa buri munsi iyoborwa na Prof Agnes Binagwaho.

Prof Binagwaho yavuze ko inkuru y’urupfu rwa Dr. Farmer ari “incamugongo”, ariko yabayeho ubuzima bwe neza kandi “azahora yibukwa”.

Mu 2019 Partners in Health yafunguye Butaro Cancer Support Center, ikigo cyakira abarwayi mu gihe baba bitabwaho.

Muri uwo mwaka UGHE yatangije amasomo azahesha abanyeshuri impamyabumenyi y’ubuvuzi no kubaga, yiyongera ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (masters) mu bijyanye n’imitangire ya serivisi z’ubuzima.

Dr. Farmer ubuzima bwe bwose yabukoresheje mu buvuzi, urwego yari afitemo impamyabumenyi ihanitse (Ph.D.) yavanye muri Harvard University, yanigishagamo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version