Ibikubiye Mu Masezerano Y’Ubufatanye Yasinywe Hagati Ya Turikiya Na DRC

Mu ngoro ya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo hasinyiwe amasezerano y’ubufatanye burambye hagati ya Turikiya n’iki gihugu kiri mu bikungahaye ku mutungo kamere kurusha ibindi ku isi.

Mu masezerano basinye harimo avuga iyubakwa ry’umuhanda mugari w’ibilometero 1083 ndetse ngo kiriya gihugu kizafasha Repubulika ya Demukarasi ya Congo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzava ahitwa Banana ukagera i Kinshasa.

Umujyi wa Banana uri ku nkombe y’Inyanja ya Atlantique  mu bilometero bicye kugira ngo ugere mu murwa mukuru Kinshasa.

Umujyi wa Banana uturanye n’Inyanja ya Atlantique

Muri ariya masezerano kandi harimo ibika bivuga ko Turikiya izafasha Repubulika ya Demukarasi ya Congo kubaka ibikorwaremezo ku cyambu cy’Uruzi rwa Congo no mu bindi bituranye n’iki cyambu.

- Kwmamaza -

Harimo kandi ingingo ivuga k’ubufatanye mu bya gisirikare no mu rwego rw’inganda.

Ibihugu byombi byiyemeje gukorana muri byinshi

Perezida Recip Tayyip Erdogan yahisemo kubanza gusura Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu ruzinduko ari mo muri Afurika.

Nyuma y’uko we n’itsinda yari ayoboye babonanye n’abayobozi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Perezida Erdogan yahise afata indege yerekeza mu kindi gihugu cy’Afurika kiri ku rutonde rw’ibyo azasura.

Turikiya iherutse gukoresha inama yayihuje n’ibihugu by’Afurika. Ni inama yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu by’uyu mugabane barimo n’uw’u Rwanda Paul Kagame.

Ni inama yabereye mu Nzu mberabyombi yitwa Istanbul Congress Center.

Yari Inama ya gatatu ihuje Turikiya n’Afurika. Mu Cyongereza bayita Africa-Turkey Partnership Summit.

Abayobozi mu bihugu byombi basinyanye amasezerano mu bufatanye mu nzego nyinshi

Ibiganiro byo kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo byiganje ku mikoranire inoze hagati y’Afurika na Turikiya.

Ku rundi ruhande ariko, u Rwanda na Turikiya bifitanye umubano ufite ejo hazaza.

Turikiya ni igihugu gishaka kugira ijambo muri Afurika nk’uko n’ibindi bihugu bikomeye nk’u Bushinwa, Amerika, Israel, u Bwongereza, u Bufaransa n’ibindi birihafite.

Ni kimwe mu bihugu byafunguye vuba Ambasade yabyo mu Rwanda.

Iki gihugu gikora kuri Aziya n’u Burayi kandi kikaba ari kimwe mu bifite ubukungu n’igisirikare byihagazeho, gikorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo n’uburezi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version