Abagororwa bagera kuri 31 batorotse gereza ya Iyombe, i Inongo, umurwa mukuru w’Intara ya Maï-Ndombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.
Amakuru yizewe yagejejwe kuri Taarifa Rwanda, avuga ko abo bagororwa basunitse urugi rukuru rwa gereza bararusenya.
Umuyobozi wa gereza ya Iyombe, Puis Biakompolo, yavuze ko gutoroka kwatewe ahanini n’umutekano udahagije ndetse n’inyubako ishaje cyane, yubatswe mu gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi.
Biakompolo yavuze ko yari yarandikiye umuyobozi w’Akarere amusaba kongera abapolisi barinda gereza, kuko abari bahari bari bake cyane.
Ati: “Nahamagaraga majoro mubwira ko hano muri gereza abashinzwe umutekano ari bake, musaba kongera abapolisi. Abagororwa 31 baratorotse, hasigara barindwi.”
Yasobanuye ko abapolisi bari bashinzwe kurinda gereza bari bamaze kuhava, batwaye n’ibikoresho byabo, nyuma yo guhabwa amabwiriza yo gusubira mu birindiro byabo.
Icyo gihe hasigaye umupolisi umwe gusa, nyuma aza gusimburwa n’abandi babiri.
Si ubwa mbere bibaye
Gutoroka muri gereza ya Iyombe si ubwa mbere bibaye.
Muri Kamena 2026, abagororwa 17 bahunze nyuma yo kumena idirishya.
Muri Kanama(8)2026, abandi bagororwa batanu batorotse ku manywa y’ihangu, nyuma yo gusunika no gusenya igice cy’urukuta rwari rwarangiritse.
Gereza ya Iyombe yubatswe mu 1928, mu gihe Repubulika ya Demukarasi ya Congo yari ikiri mu maboko y’Ababiligi.
Mu 2028 izaba imaze imyaka 100 yubatswe.

